Abatuye mu Karere ka Rubavu umurenge wa Mudende Akagali ka Bihungwe mu mudugudu wa Bihungwe barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora ku mazi amanuka ava mu kirunga cya Kalisimbi atarabasenyera amazu.
Abavuga ibi n’abaturage batuye ku muhanda uva nyabihu werekeza ku Murenge wa Mudende babangamiwe n’amazi aturuka mu Kirunga cya Kalisimbi aza ari menshi akangiza umuhanda adasize n’amazu yabo kuko iyo arenze umuhanda ahita asatira inkuta z’amazu yabo.
Umwe waganiriye na IGIKATV yagize ati” Amazi aturuka mu birunga aratubangamiye kuko urabona ko yishe umuhanda noneho iyo imvura iguye amanuka ari menshi ku buryo ahita asatira n’inkuta z’amazu yacu”.
“Turasaba ubuyobozi ko bwayashakira umuti urambye nko kuba bayubakira ruhurura azajya anyuramo kuko natwe nk’abaturage twiteguye gutanga imbaraga zacu tugafatanya”
Uyu yakomeje abwira Umunyamakuru ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo buri mu kaga kuko mu munsi micye Yaba ahiritse inzu.
Ati” Duhangayikishijwe n’ubuzima bwacu kuko ejo wajya kumva ukumva ngo inzu yagwiriye umuntu”
Undi nawe waganiriye na IGIKATV yavuze ko aya mazi yatoboreraga mu ngando nyuma bakaza kugenda bayayoborera mu muhanda.
Ati” Aya mazi yanyuraga mu ngando kuko hari imirima y’abaturage bagenda bayayobora ariko buri wese yirwanaho kugirango atamwicira imyaka Niko kugenda bayayobya birangira ageze mu muhanda”.
Mu minsi ishize Nibwo ubuyobozi bw’Akarere bwari buherutse kumbwira itangazamakuru ko iki kibazo nabo bakizi Kandi bari kucyigaho.





