• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rubavu: Akarere kashyize umucyo ku kibazo cy’abaturage bavuga ko babuze isoko ry’amashu bakayagaburira amatungu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 31, 2025
in Amakuru
0
Rubavu: Akarere kashyize umucyo ku kibazo cy’abaturage bavuga ko babuze isoko ry’amashu bakayagaburira amatungu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara amafoto y’abaturage bo mu Karere ka Rubavu bagaburira amatungo imboga z’amashu, bavuga ko umusaruro wabonetse ari mwinshi bakawuburira isoko.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Bugeshi, Mudende na Busasamana bavuze ko batewe agahinda no kuba barashoye byinshi mu buhinzi bw’imboga z’amashu, nyamara kuri ubu umusaruro bakaba barikuwugaburira amatungo kubera kuwuburira isoko.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umwe yagize ati “Twahisemo kuyagaburira inka kubera ko yabuze isoko, none se ko utayarya ngo uyamare wenyine, warya amashu wahinze ukayamara?”

Mugenzi we witwa Bigirimana yavuze ko bahinze bazi ko bazabona isoko ariko ubu kuko isoko ryabuze nta kindi bakoresha umusaruro uretse kuwuha amatungo.

Ati “Nta handi uba wayajyana kuko ni ibintu uba utahunika wenda ngo wabigira imbuto.”

Ibi ntibabivugaho rumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, kuko bwo buvuga ko icyabaye ari uko ibiciro byagabanyutse ariko isoko ritabuze burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko ibyo kugaburira amatungo izo mboga babiboneye ku mbuga nkoranyambaga, yemeza ko nubwo “hari ikibazo cy’ibiciro byagabanyutse ku masoko, ntituragera ku rwego rwo kubura isoko ry’imboga z’amashu.”

Ati “Twarakurikiranye dusanga abaturage bagurisha imboga nziza bakazipakira imodoka mu murima hagasigaramo izangiritse zitakwemera ku isoko ari na zo bagaburira amatungo.”

Meya Mulindwa yavuze ko gufata umusaruro w’imboga z’amashu wasigaye mu murima bakawugaburira inka nta gihombo kirimo, kuko bagaruriza mu mata zikamwa.

Uyu muyobozi yahamije ko nubwo inyungu yagabanyutse ariko ihari ndetse ko bakomeje gushaka amakuru mu bindi bice bitabashije kweza amashu abaho bakajya kugurira abaturage kandi ku giciro cyiza.

Previous Post

Amasogisi Michael Jackson yambaye mu 1997 yagurishijwe asaga miliyoni 12 Frw mu cyamunara

Next Post

RIB yataye muri yombi Umunyamakuru wigize umwavoka akajya kuburanira umuntu

Next Post
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe

RIB yataye muri yombi Umunyamakuru wigize umwavoka akajya kuburanira umuntu

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved