• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rubavu: Abashinzwe umutekano bamennye Umusururu abaturage bafata ibikombe n’indobo bajya kuwudaha

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 30, 2025
in Amakuru
0
Rubavu: Abashinzwe umutekano bamennye Umusururu abaturage bafata ibikombe n’indobo bajya kuwudaha
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kiziguri, Akagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa kumi n’imwe, babonye inzego z’umutekano zirimo abapolisi babiri n’abadaso batatu, binjira mu gipangu cy’umuturage maze bamena inzoga gakondo zizwi nk’“umusururu” zisaga litiro ibihumbi 3, bavuga ko ari inzoga z’inkorano zitemewe.

Nyiri ibyo byamennwe yagize ati:
“Baje binjira mu gikoni aho twari dutangiye gucana. Barambaza bati: ese uyu ni umusururu? Ndababwira nti: yego. Nababwiye ko dukoresha amasaka n’ifu, Hashize akanya baravuga ko bagiye kubimena. Abaturage bari bahari barabibabuza bavuga ko nta ngaruka bigira ku buzima bwabo, ariko inzego z’umutekano zirabyanga zirabimena.”

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Abaturage benshi bagaragaje kutishimira iki gikorwa, bavuga ko ibyo banywaga nta kibazo cy’uburwayi byari byarabateje.

Umwe yagize ati:
“Bagiye kumena ibintu abantu bari baracuruje imyaka myinshi, kandi nta muntu wigeze arwara. Twe tugura amasaka tukabyiyengera tumusuriru, kuva kera nta kibazo byaduteye.”

Undi muturage ati:
“Iyo baza kumena inzoga z’inkorano zigurishwa ahantu hari ibibazo, tuba twarabishyigikiye. Ariko aho bameneye umusururu nta kibazo wari uteza. Ahubwo twari twamaze no kuwunywa bamwe.”

Hari n’abemeza ko hari ikihishe inyuma y’iki gikorwa, kuko hari abandi bacuruza inzoga gakondo muri ako gace batigeze bagirwaho ingaruka.

Umwe ati:
“Abantu bazakomeza kurakara. Uzi kubona umuntu akugana mu gipangu akamena ibyo wakoranye imbaraga, ubundi ukabifungirwa? Hari icyihishe inyuma.”

Ku ruhande rwa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Umuvugizi wayo, SP Twaje Amahoro, yabwiye itangazamakuru ko we ntacyo yari yabimenyeshejweho, avuga ko agiye kubaza Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Nyundo kugira ngo amenye neza ibyabaye.

Mu gikorwa cyabaye, hangijwe litiro zisaga ibihumbi 3 z’inzoga gakondo zifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Abantu babiri bari banyir’izo nzoga bafashwe bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Kanama aho bafungiye by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Previous Post

Joseph Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu

Next Post

Iyumvire ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yahaye ababyeyi -burimo isomo rikomeye

Next Post
Iyumvire ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yahaye ababyeyi -burimo isomo rikomeye

Iyumvire ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yahaye ababyeyi -burimo isomo rikomeye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved