• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rubavu: Abafite za Lodge ntibagishyiramo udukingirizo ngo tubabuza abakiriya

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 29, 2025
in Amakuru
0
Rubavu: Abafite za Lodge ntibagishyiramo udukingirizo ngo tubabuza abakiriya
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu dusohokerwamo n’abantu benshi mu mpera za buri Cyumweru, kuri ubu noneho gafite umwihariko w’uko ibyumba byinshi byamaze gufatwa kuva tariki ya 1 Nyakanga kugeza tariki 6 Nyakanga, bitewe n’iminsi myinshi y’ibiruhuko rusange iherutse gutangwa na Guverinoma.

Nk’ahantu hasohokerwa na benshi, impuguke mu buzima zisanga hakwiye gushyirwaho ingamba zisumbuye mu guhangana na Virusi itera Sida, zirimo no gushyira udukingirizo ahantu horohera buri wese kutubona, gusa bamwe mu bafite amacumbi muri aka Karere bavuga ko batagishyira udukingirizo mu macumbi yabo kuko basanze bibahombya.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Twagirayezu Maurice uyobora Havan Hotel, yavuze ko uburyo bafasha abakiliya mu kwirinda Virusi itera Sida harimo kwereka abakiliya ko niba bakeneye udukingirizo batubagurira mu buryo bworoshye.

Ati “Kubera ko twe twakira abantu benshi batandukanye, hari umukiliya ushobora kuza yasangamo udukingirizo mu cyumba, akaba atakwinjira muri hoteli avuga ati aha bacuruza ubusambanyi.”

Habimana Cyprien ukora kuri Guest House Le Calme, yavuze ko gushyira udukingirizo imbere mu cyumba byabicira ubucuruzi ari na yo mpamvu bahisemo kutadushyira imbere mu byumba.

Ati “Kenshi umukiliya wacu aza hano yaduhamagaye akakubwira ngo untegurire icyumba n’utwo dukingirizo udushyiremo. Hano imbere mu byumba ntatwo, iyo umukiliya aje agakeneye arakadutuma. Twe twahisemo kujya tutubagurira hanze.”

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Rubavu, bavuga ko kuba mu macumbi hatabamo udukingirizo bishobora gutuma bamwe bahandurira Virusi itera Sida.

Umwe yagize ati ‘‘ Iyo umukiliya aguhamagaye wowe ugenda uziko yashatse udukingirizo, rero iyo usanze ntatwo afite burya biragorana ko ari wowe wajya kudushaka, twe icyo twasaba abo bantu bafite amacumbi ni ukujya bashyira udukingirizo mu byumba kuko natwe byaturinda kutwanduza Virusi itera Sida.’’

Umukozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu ishami rishinzwe ubuzima, Jolly Bashagire, yavuze ko kudashyira udukingirizo mu byumba bidashobora guhombya abakodesha amacumbi ahubwo ko byafasha ababagana kurengera ubuzima bwa benshi cyane cyane mu kubarinda Virusi itera Sida.

Ati “Tugerageza kubabwira ko bategura udukingirizo nk’uko bategura ibindi byose nk’amashuka, uko bategura uburoso, na two bakwiriye kudushyira aho hafi cyane ko umuco wacu kenshi utuma umuntu atinya kugasaba, bakwiriye kudushyira mu kabati k’igitanga utinye kugasaba akaba yagasangamo bimworohereye.’’

Bashagire yavuze ko hari aho bikurikizwa, hakaba n’abandi usanga binangira ku kubikora ariko ko bari kubakangurira kubyuhahiriza mu rwego rwo kurushaho kurinda ababagana Virusi itera Sida.

Akarere ka Rubavu kabarurwamo hoteli 24 zifite ibyumba 2.059, ibigera ku 1.471 biherereye mu Murenge wa Gisenyi. Serena Hotel ni yo ifitemo ibyumba byinshi 69, igakurikirwa na Stipp Hotel ifite 50 ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

Previous Post

Elon Musk yongeye gucana umuriro kuri Donald Trump

Next Post

Papa Sava yasubije abavuga ko nta marangamutima y’urukundo agira

Next Post
Papa Sava yasubije abavuga ko nta marangamutima y’urukundo agira

Papa Sava yasubije abavuga ko nta marangamutima y'urukundo agira

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved