• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RIB yataye muri yombi Ingabire Victoire

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 20, 2025
in Amakuru
0
RIB yataye muri yombi Ingabire Victoire
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, RIB yatangaje ko yafunze Ingabire Victoire ku wa 19 Kamena 2025, ibisabwe n’Ubushinjacyaha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Yakomeje iti “Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho, hamwe na bagenzi be, ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Iki cyemezo cyo gukurikirana Ingabire Victoire cyafashwe nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

Ingabire yari yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi uretse Umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa Umubavu.

Yavuze ariko ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi ndetse ko we atari ayazi.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire mu gitondo, Urukiko rwasuzumye ibibazo birimo kumenya niba ibisobanuro yatanze byatuma akekwaho ibyaha cyangwa se ntakekwe.

Urukiko rwasanze ibisobanuro Ingabire Victoire yatanze bidahagije kandi muri dosiye y’uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.

Urukiko rwasanze ari ngombwa ko Ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri Ingabire kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

Nk’uko urukiko rwabisabye, iri perereza rizakorwa mu byumweru bibiri, nirirangire Ingabire ashyikirizwe urukiko.

Iburanisha ry’uru rubanza rizasubukurwa ku wa 7 Nyakanga 2025.

Previous Post

Rutsiro: Umwana yanze gusiba ishuri kuko bamusigiye murumuna we ahitamo kujya gukora ikizamini amuhetse [Amafoto]

Next Post

Nyaruguru: Pasiteri wararanye n’umugore w’abandi akamupfiraho yatawe muri yombi

Next Post
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe

Nyaruguru: Pasiteri wararanye n'umugore w'abandi akamupfiraho yatawe muri yombi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved