• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RIB yataye muri yombi abanyamahanga batatu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 23, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga bakurikiranyweho ubucuruzi bw’amafaranga butemewe, nubwo ubwenegihugu bwabo butatangajwe.

Ni amakuru yahamijwe n’umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wagize ati “Nibyo koko twafashe abagabo batatu b’abanyamahanga, bakoraga ibikorwa byo gucuruza amafaranga bya ‘Cryptocurrency’ hifashishijwe urubuga rwa ‘Binance’, bakoresha USDT.”

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Dr. Murangira yavuze ko uburyo aba bantu bakoresha ari ubw’ikoranabuhanga aho basaba abantu ko bashora amafaranga, babizeza kubungukira.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko nubwo iperereza rigikomeje, iry’ibanze ryagaragaje ko abantu barenga 71 ari bo bari bamaze gushoramo arenga miliyoni 10 Frw.

Ati “Tukimenya ko hari abantu bari gushishikariza abandi gushoramo amafaranga babizeza inyungu z’umurengera, twatangiye iperereza, hanyuma abo bagabo batatu barafatwa, yewe twanabafashe bari kugerageza gutoroka.”

Dr. Murangira yavuze ko ubwo aba banyamahanga bamenyaga ko bari gukorwaho iperereza bahise bafunga ‘system’ yabo bahita batangira gutegura gahunda zo gutoroka.

Icyakora ahamya ko nyuma y’uko batawe muri yombi bemeye icyaha ndetse bemera gusubiza amafaranga y’abari bashoyemo.

Dr. Murangira yasabye abantu bari barashoye muri iyi sosiyete ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo, ubona atabasha kuyabikuza akajya ku biro bikuru bya RIB agafashwa gusubirana ayo yashoye mbere ko system bakoreshaga yifunga.

Yaboneyeho kwibutsa abantu ko uru rwego rusaba kureka gushora amafaranga yabo mu bikorwa nk’ibi bitizewe kuko birangira babihombeyemo.

Ati “Nta gihe tudatanga ubutumwa buburira cyangwa busaba abantu kugira amakenga y’aho bashora amafaranga yabo, ikibabaje ni uko usanga ababikoramo ubukangurambaga ari bagenzi babo bityo turasaba ko umuntu ubonye ibintu akabona bitizewe yajya yegera inzego z’umutekano zikamugira inama.”

Previous Post

Kenya: Polisi yataye muri yombi umugabo wafashwe amaze gutaburura umurambo wa Se

Next Post

Nyanza: Umusore wasambanyije umukobwa amubwira ko niyanga aramukorera nk’ibya Kazungu yatawe muri yombi

Next Post
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe

Nyanza: Umusore wasambanyije umukobwa amubwira ko niyanga aramukorera nk'ibya Kazungu yatawe muri yombi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved