Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza no gutwara amahembe y’inzovu binyuranyije n’amategeko, aho bivugwa ko bayavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakayacisha mu Rwanda bagamije kuyagurisha ku Mugabane wa Aziya.
Aba bakekwaho icyaha bafashwe tariki ya 17 Ukwakira 2025 bafatanwa ibilo 20 by’amahembe y’inzovu, yari yagabanyijwemo ibice umunani (8). Amakuru ya RIB agaragaza ko ayo mahembe yari atwawe mu modoka y’Akarere ka Burera, yari itwawe na Sekamana, umwe mu bafashwe.
Mu iperereza ryakozwe, ngo Tuyisenge yemeye ko yakoraga nk’umuhuza (komisiyoneri) muri ubu bucuruzi, akavuga ko umuturage wo muri RDC ari we wamwegereye amumusaba kumushakira umuntu wamufasha kwambutsa ayo mahembe. Tuyisenge yavuze ko yahuje uwo muturage na Shirumuteto Jean Pierre, ari na we waje kuyambutsa mu buryo bwa magendu.
Shirumuteto we yemereye ubuyobozi ko yinjiriye muri ubu bucuruzi agamije gushaka imibereho, ashimangira ko atari asanzwe akora ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu.
Kuri ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ibikorwa byo gucuruza amahembe y’inzovu atari ibintu bikigaragara kenshi mu Rwanda, bitewe n’ingamba z’ubwirinzi n’ubugenzuzi zashyizweho. Yongeyeho ko ababigerageza bakoresha igihugu nk’inzira yo kunyuzamo ibicuruzwa byabo bijya hanze.
Yagize ati: “Izi ngamba ziriho ni zo zituma ibikorwa nk’ibi bitagaragara kenshi. Abenshi babikora baba bakesha u Rwanda nk’inzira yerekeza mu bihugu byo hanze. Gufatwa kw’aba ni ikimenyetso cy’uko ingamba zashyizweho zikora neza. Tuributsa abantu ko gucuruza ibikomoka ku nyamaswa zamburwa ubuzima binyuranyije n’amategeko ari icyaha kandi gifite ibihano bikomeye.”
Ibi bikorwa bihanishwa n’ingingo ya 58 y’itegeko rigenga ibidukikije, ivuga ko umuntu uhinga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa zibarirwa mu zikomye, aba akoze icyaha. Iki cyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 7 Frw.





