Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye itangazo ryakwirakwiye mu gicuku rikayitirirwa rivuga ko “ari itangazo ry’ubuyobozi ku buzima bwa Perezida Paul Kagame”, ibiri muri iryo tangazo igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari Amakuru mahimbano (Fake News).
Fake News – muri iki gihe cy’ikoranabuhanga biroroshye guhimba inyandiko ikitirirwa urwego bagendeye ku birango byarwo, ku buryo abatazi iby’ikoranabuhanga bafata ibiri muri izo nyandiko nk’ukuri kwatangajwe n’izo nzego.
Bamwe mu bagenzura ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, basanga itangazo ryasohotse ryitirirwa RDF rifite inenge, aho uwarikwirakwije yibagiwe ko amasaha yo muri America adahura n’ayo muri Africa, bikaba byari byoroshye kubona ko ari itangazo ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no kwigana ibirango by’igisirikare cy’u Rwanda bikoreshwa mu matangazo kijya gisohora.
Hari bimwe mu binyamakuru byakoresheje ririya tangazo bivuga ko ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda, kandi cyo cyatangaje ko ari irikorano.
Kuri X yahoze ari Twitter, RDF yatangaje ko ryo tangazo ari Fake News (amakuru atari yo yahimbwe n’umuntu akitirirwa urwego).





