• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RDC:Ihuriro AFC/M23 ryongeye kugabwaho ibitero n’abacancuro b’abanyamahanga

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 26, 2025
in Amakuru
0
RDC:Ihuriro AFC/M23 ryongeye kugabwaho ibitero n’abacancuro b’abanyamahanga
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi barwanira Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abacancuro b’abanyamahanga, bagabye ibitero ku baturage n’ahantu abarwanyi b’iri huriro.

Aya  makuru yatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ubwo iri huriro ryatangazaga ko habaye ibitero.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Kanyuka yavuze ko AFC/M23 igaragariza imiryango mpuzamahanga ko abarwanyi b’uruhande rwa Leta ya Congo bakomeje kwica no gusahura, nubwo hari amasezerano yo guhagarika intambara.

Yagize ati: “Kuva saa sita z’uyu munsi, abarwanyi b’abanyamahanga bagabye ibitero mu bice bituwe cyane bya Kadasomwa n’ahandi , ndetse no ku birindiro byacu.”

Yongeraho ko ibi bitero byatumye benshi bakirukanwa mu byabo kubera ibitero by’indege zitagira abapilote zakozwe n’abo barwanyi.

Lawrence Kanyuka yavuze ko AFC/M23 izakomeza kurinda abaturage b’abasivile no guhashya abateza umutekano muke, aho bibaye hose.

Yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukoresha abacancuro n’ubwo hari bamwe mu bo bafashe muri iyi mirwano bagiye bafungurwa nyuma yo kugira uruhare mu byaha bikomeye.

Ati: “Bitandukanye n’ibyabereye i Goma aho abacancuro benshi bemerewe gusubira iwabo nyuma yo kwica abaturage, ibikorwa nk’ibi ntibizatuma umutekano ugaruka.”

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, M23 yafashe abacancuro barenga 300 bakomoka muri Romania, bari bagize uruhare mu kurwanya iryo huriro ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma.

Previous Post

Minisiteri y’Uburezi yasobanuye uburyo bushya bwo kwishyura umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta

Next Post

Mukura VS igiye kugura umunyezamu w’Umunya-Sénégal

Next Post
Mukura VS igiye kugura umunyezamu w’Umunya-Sénégal

Mukura VS igiye kugura umunyezamu w’Umunya-Sénégal

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved