Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye igihano cy’umwaka umwe gisubitse Adjudante Béanche Sarah Ebabi Bongoma Koli, umusirikarekazi washinjwaga icyaha kijyanye n’amashusho ye yagaragaye asomana n’umukunzi we.
Icyo cyemezo cyateye ibyishimo byinshi mu banyekongo, bishimira ko uyu musirikare agiye gusubira mu buzima busanzwe no gukomeza imyiteguro y’ubukwe bwe.
Iri buranisha ryabereye mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Gombe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025. Mbere y’aho, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwasabye ko afungwa imyaka 10, bumushinja kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire y’abasirikare, nyuma yo kugaragara mu mashusho yambaye impuzankano ya gisirikare asomana n’umukunzi we.
Amashusho yavuzweho cyane yafashwe ubwo we n’umukunzi we bari muri studio yo kwifotorezamo mu gace ka Matonge, Komini ya Kalamu, bitegura ubukwe bwabo buzaba kuri uyu wa Gatanu. Ibi byari bigamije gutangaza integuza y’ubukwe ku mbuga nkoranyambaga, ariko nyuma y’iminsi mike amafoto yabo yakwirakwiye hose, bituma afatwa nk’arenze ku mabwiriza ya gisirikare.
Ubwo urukiko rwasomaga umwanzuro, rwatangaje ko mu mezi 12 y’igihano gisubitse azaba afite, atemerewe gukora ikindi cyaha. Iyo byaba bibaye, byamuviramo gufungwa ako kanya.
Iyi dosiye yateje impaka nyinshi kuri interineti, aho bamwe bavugaga ko ibirego nk’ibyo bidakwiye gushyirwa mu nkiko, kuko ngo hari abandi basirikare bakora ibyaha bikomeye kurusha ibyo, ariko ntibabihanirwe.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu musirikare atari ubwa mbere agaragara mu mashusho nk’ayo, ndetse ngo hari n’andi yagiye ashyira hanze ubwe akaza kuyasiba nyuma. Umushinjacyaha Sous-Lieutenant Ghislain Lisalama yemezaga ko imyitwarire nk’iyo ishobora guhindanya isura y’igisirikare cya Congo.
Ku ruhande rwe, Adjudante Béanche Sarah yahakanye ibyo yashinjwaga, avuga ko atigeze ashyira hanze ayo mashusho cyangwa agambiriye gusebya igisirikare amaze imyaka 10 arimo.
Yannick Kayembe, gafotozi wabafotoye, nawe yahamije mu rukiko ko ari we washyize hanze ayo mashusho atabibagishije inama n’abo yafotoye, asaba imbabazi z’uko ibyo yakoze byabateje ibibazo.







