• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RDC: Umushumba wa Kiliziya Gatolika yahaye umugisha Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 9, 2025
in Amakuru
0
RDC: Umushumba wa Kiliziya Gatolika yahaye umugisha Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, yahaye umugisha Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, Corneille Nangaa.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi, ndetse n’uwa Diyosezi ya Kamina, Musenyeri Leonard Kakudji, na bo bahaye Nangaa umugisha.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Musenyeri Muteba na bagenzi be bahuriye i Goma ku wa 8 Nyakanga muri misa yo gusabira Floribert Bwana Chui uherutse kugirwa umuhire na Kiliziya Gatolika no kwimurira umurambo we mu irimbi rya Paruwasi ya Saint Joseph, ukuwe mu gace ka Kanyamuhanga.

Bwana Chui wakoreraga kuri gasutamo ku mupaka yiciwe i Goma tariki ya 8 Nyakanga 2007 nyuma yo gushimutwa n’abagizi ba nabi, azira kwanga kwakira ruswa yari gutuma yemera ko ibicuruzwa byambutswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyo gihe yari afite imyaka 26.

Kuri uyu wa 9 Nyakanga, Musenyeri Muteba, bagenzi be n’abayobozi bo muri AFC/M23 basuye ahantu hitiriwe Bwana Chui, bumva ubuhamya bw’umukecuru w’imyaka 86 wabonye umubambo we ku munsi yiciweho.

Aha hantu ni ho Musenyeri Muteba na bagenzi be bahanye ibiganza na Nangaa, bamuha umugisha. Bigaragara ko impande zombi zari zishimye.

Ku wa 8 Nyakanga, Musenyeri Muteba yatangaje ko yishimiye uko yasanze umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, kuko ikirere cyaho ari cyiza.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yashimye ijambo rya Musenyeri Muteba, agaragaza ko ibyo yavuze Leta ya RDC n’inshuti zayo byabihishe Isi.

Previous Post

Bugesera: Abaturage babangamiwe na Mudugudu urara avuza induru bamubaza akavuga ko ari umwitozo aba ari gukora ngo arebe uko batabarana habaye ikibazo

Next Post

Super Bowl 2017: Here’s How Many People Watched the Super Bowl

Next Post

Super Bowl 2017: Here’s How Many People Watched the Super Bowl

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved