• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RDC: Umunyapolitiki nyuma y’uko arambiwe itotezwa yakorerwaga yahisemo guhunga igihugu

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 19, 2026
in Amakuru
0
RDC: Umunyapolitiki nyuma y’uko arambiwe itotezwa yakorerwaga  yahisemo guhunga igihugu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Nyuma y’igihe kinini avugwaho gutotezwa no gukurikiranwa kenshi n’inzego z’umutekano, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Seth Kikuni, yamaze kuva muri icyo gihugu mu buryo bwihariye, mu gikorwa kivugwa ko cyakozwe mu ibanga rikomeye kandi gisaba ubutwari budasanzwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama, havuzwemo ko kuva muri Nzeri 2024, Kikuni yakunze guhura n’ingaruka z’itotezwa rya politiki, zirimo n’igihe yafashwe n’urwego rw’ubutasi (ANR) agafungirwa ahantu hatazwi iminsi 28.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Nyuma y’icyo gihe, byatangajwe ko yakatiwe igifungo cy’amezi 12 binyuze mu cyemezo cyatanzwe n’ubuyobozi bwa ANR.
Uyu munyapolitiki yongeye gufatwa ku wa 17 Ukwakira 2024 ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili, i Kinshasa, ubwo yari agarutse aturutse i Nairobi, aho yari yitabiriye inama y’ihuriro rishya rya politiki ryitwa “Sauvons la RDC”, akaba yari yaratorewe kuyobora.

Kuva icyo gihe, pasiporo ye yarafatiriwe, kandi n’ubwo yakomeje kugerageza kuyisubizwa, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) rwakomeje kubyanga.
Iri tangazo rikomeza ryemeza ko Seth Kikuni yamaze kuva muri RDC mu ibanga rikomeye, ndetse ubu ari ahantu hatekanye.

Ihuriro “Le Cadre de Concertation des Forces Politiques et Sociales” ni ryo ryashyize ahagaragara iri tangazo, rinashimira abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa, rivuga ko ari igikorwa cy’ubutwari cyakozwe mu nyungu z’umutekano n’uburenganzira bw’uyu munyapolitiki.

Previous Post

Nyuma y’uko M23 ivuye muri Uvila abarwanyi ba Wazalendo bigabije ingo z’abaturage barazisahura

Next Post

Ruhango: Umwana na nyina bakurikiranyweho kwica umusaza w’imyaka 70

Next Post
Ruhango: Umugabo yagiye kwiba inka birangira ahasize ubuzima

Ruhango: Umwana na nyina bakurikiranyweho kwica umusaza w'imyaka 70

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved