• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RDC: Minisitiri uherutse kunyereza Miliyoni 19$ zo kubaka gereza arakekwaho ibindi byaha

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 30, 2025
in Amakuru
0
RDC: Minisitiri uherutse kunyereza Miliyoni 19$ zo kubaka gereza arakekwaho ibindi byaha
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Firmin Mvonde, yongeye gusaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gukurikirana Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.

Kuri iyi nshuro, Mvonde ahamya ko amagambo Minisitiri Mutamba yavuze tariki ya 26 Gicurasi 2025 ubwo yaganiraga n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, agize ibyaha.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Icyo gihe, Mutamba wageneraga Mvonde ubutumwa, yagize ati “Mumubwire ko yahoze mu itsinda ry’abashyigikiye Kabila, ry’aba-mafia. Yashatse kunsebya no kumparabika. Mubabwire ko imana y’abakurambere banjye iruta iyabo. Mubabwire muti sintinya gufungwa, nditeguye. Bavuze ko nahungiye muri Tanzania. Mubabwire ko naje hano i Kinshasa, ku ngoro y’ubutabera kugira ngo duhangane.”

Mutamba yavuze ko Mvonde ari gukorwaho iperereza kuva mu mwaka ushize, kubera inzu ifite agaciro k’ibihumbi 900 by’Amayero afite mu Bubiligi, bityo ko adafite ububasha bwo kumukurikirana mu gihe ritararangira.

Umushinjacyaha Mvonde yamenyesheje Inteko ko muri iri jambo, Minisitiri Mutamba yise Minisitiri w’Intebe, Sudith Suminwa Tuluka, umuntu ushobora gutanga ikiguzi cyose kugira ngo abo badahuje bose bapfe.

Mvonde yagaragaje ko Minisitiri Mutamba yasuzuguye urwego rw’igihugu, agerageza gutera ubwoba abakozi barwo. Yasabye Inteko kumuha uburenganzira kugira ngo akurikirane uyu muyobozi.

Ku wa 29 Gicurasi 2025, Minisitiri Mutamba yambuwe ubudahangarwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari yateganyijwe mu mushinga wo kubaka gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Minisitiri Mutamba yambuwe ubuhangarwa hashingiwe ku busabe bw’Umushinjacyaha Mvonde, ndetse ni na bwo Mutamba yibasira uyu mushinjacyaha tariki ya 26 Gicurasi.

Previous Post

Kamonyi: Umusaza yatahanye indaya imupfiraho

Next Post

Nyamasheke: Umugeni yabyaye ku munsi w’ubukwe

Next Post
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we

Nyamasheke: Umugeni yabyaye ku munsi w'ubukwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved