• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

RDC: Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wahoraga iburyo bwa Tshisekedi yatawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 18, 2025
in Amakuru
0
RDC:  Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wahoraga iburyo bwa Tshisekedi yatawe muri yombi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza rwataye muri yombi Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Félix Tshisekedi kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi.

Tshisekedi akijya ku butegetsi muri Mutarama 2019, yagize Lt Gen Yav Kabeya umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Maison Militaire).

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Mu 2023, Lt Gen Yav Kabeya yasimbujwe Gen Franck Ntumba kuri iyi nshingano. Icyo gihe byatangiye guhwihwiswa ko izi mpinduka zatewe n’uko Tshisekedi atari acyizera Yav, cyane ko nta yindi mirimo izwi yamuhaye.

Amakuru aturuka i Kinshasa yemeza ko Lt Gen Yav Kabeya yatawe muri yombi mu gitondo cya tariki ya 16 Kamena 2025, gusa ibyo akurikiranyweho ntabwo bizwi, nta n’icyo inzego zibifitiye ububasha ziratangaza.

Urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe iperereza rumaze iminsi rufunga abofisiye bakuru, gusa ibyaha rubakurikiranyeho ntibyatangajwe. Sosiyete sivile zigaragaza ko hari hasanzwe hafunzwe abo ku rwego rwa ‘Général’ bagera kuri 29.

Sosiyete sivile zagaragaje ko bidakwiye ko aba basirikare bamara igihe kinini bafunzwe bataburanishwa, ariko Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yasubije ko mu bihe by’intambara nta bwihute buba bukwiye kubaho.

Bikekwa ko gufungwa kw’aba basirikare gufitanye isano n’umwuka mubi uri hagati ya Leta ya RDC na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ikamushinja kuba mu buyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Previous Post

Nyamasheke: Ubuyobozi bwafunze restaurant 40 kubera umwanda

Next Post

Kamonyi: Umuyobozi w’ishuri arashinjwa kugurisha ibiryo by’abanyeshuri

Next Post
Kamonyi: Umukozi w’Umurenge yatawe muri yombi

Kamonyi: Umuyobozi w'ishuri arashinjwa kugurisha ibiryo by'abanyeshuri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved