Ku wa Kane tariki ya 4 Nzeli 2025, Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko habonetse ikwirakwira rishya ry’indwara ya Ebola mu Ntara ya Kasai yo mu Majyepfo.
Ubu bwandu bwabonetse nyuma y’uko habonetse umurwayi wa mbere w’umugore utwite w’imyaka 34, waje kwa muganga ku itariki ya 20 Kanama afite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, kuva amaraso, no kumva ananiwe cyane.
Yitabye Imana ku itariki ya 25 Kanama kubera kwangirika kw’imikorere y’ingingo z’umubiri. Ibi byatumye habaho gukurikirana abantu bose bahuye n’uwo murwayi, harimo abakozi bo kwa muganga n’abandi bantu benshi.
Kugeza ubu, imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ubuzima igaragaza ko hari abantu 28 bakekwaho kuba baranduye, muri bo 15 bamaze kwitaba Imana.
Muri aba bapfuye, 14 ni bo bapfuye mu karere ka Boulapé, naho 1 wapfuye ni uwo mu karere ka Mweka. Muri aba bapfuye, 4 ni abakozi bo kwa muganga. Iki kigereranyo cy’urupfu kiri kuri 53.6%, kigaragaza ubukana bw’iki kibazo. Abantu bagaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, diarrhea, no kuva amaraso.
Iki ni ikwirakwira rya 16 ry’indwara ya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu mwaka wa 1976. Muri rusange, iyi ndwara imaze guhitana abantu benshi mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu bice byo hagati n’iburengerazuba bw’igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu bwandu bwabonetse nyuma y’uko virus ibonetse ku mugore w’imyaka 34 waje kwa muganga afite ibimenyetso bya Ebola mu kwezi kwa Kanama.
EBOLA NIKI ?
Ebola ni virus yandurira mu buryo bwo guhererekanya amazi cyangwa amaraso y’umurwayi. Ibimenyetso bya mbere birimo umuriro, kunanirwa, n’imvune z’umubiri, bishobora gukurikirwa n’amaraso menshi no gutsindwa kw’imikorere y’ingingo z’umubiri.
UKO UKWIRIYE KWITWARA KUGIRA NGO WIRINDE EBOLA
Abashinzwe ubuzima barasaba abaturage gukurikiza aya mabwiriza akurikira kugira ngo birinde Ebola:
1. Kwirinda guhererekanya amaraso n’amazi y’umurwayi
-Ntukagere ku maraso cyangwa ibindi bice by’umubiri by’umurwayi.
-Abita ku barwayi bagomba kwambara gloves, udupfukamunwa, inkweto n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi.
2. Kukaraba intoki kenshi
-Karaba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa ukoreshe sanitizer irimo alcohol 60% cyangwa irengejeho.
3. Kwirinda kujya hafi y’abarwayi bafite ibimenyetso bya Ebola
-Ntugahure n’abantu bafite umuriro, kuruka, diarrhea cyangwa kuva amaraso.
-Niba hari umurwayi mu rugo, wubahe amabwiriza y’abaganga kandi ube hafi mu buryo bwizewe.
4. Kwirinda imihango yo gushyingura umuntu witabye imana azize Ebola
-Ebola ishobora gukwirakwira mu gihe cyo guhana umurambo.
-Shyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuyobozi bw’ubuzima ku bijyanye no gushyingura.
5. Kujya kwa muganga vuba igihe ugaragaje ibimenyetso
-Niba ufite umuriro, kuruka, diarrhea cyangwa kuva amaraso, menyesha inzego z’ubuzima vuba.
-Kwitabwaho hakiri kare bishobora kurokora ubuzima bwawe n’ubw’abandi.
6. Kwirinda guhererekanya ibintu byanduye
-Ntukoreshe ibikoresho by’undi muntu birimo ibiyiko, ibikombe, imyenda yanduye amaraso nibindi
7. Gukurikirana amakuru y’ubuzima
Kurikira amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima ku birebana n’icyorezo cya Ebola mu karere kawe.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturage bose gukurikiza aya mabwiriza no kuba maso kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bityo bagabanye ikwirakwira ry’iyi ndwara ikaze.




