• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

RDB yasohoye amabwiriza mashya ku bikorwa byo kwidagadura mu gihe cy’isiganwa ry’amagare

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 19, 2025
in IMYIDAGADURO
0
RDB yasohoye amabwiriza mashya ku bikorwa byo kwidagadura mu gihe cy’isiganwa ry’amagare
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje amabwiriza yihariye agenga ibikorwa byo kwakira abantu birimo utubari, utubyiniro na resitora, mu rwego rwo gushyigikira irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025.

Aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, akazarangira ku ya 28 Nzeri. Muri icyo gihe, ibikorwa byose by’ubucuruzi byo mu rwego rwo kwidagadura bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am), mu gihe ubusanzwe bifungaga saa munani z’ijoro (2:00 am).

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

RDB isobanura ko iri tegeko ry’agateganyo ryashyizweho mu rwego rwo gucunga neza impinduka zishobora kuzanwa n’irushanwa, cyane cyane mu bijyanye no gukoresha imihanda, ndetse no korohereza abashyitsi n’abaturage bazitabira.

Uru rwego rwibukije ko nubwo hashyizweho aya mabwiriza, amabwiriza asanzwe agenga urusaku n’ikoreshwa ry’inzoga azakomeza kubahirizwa. Ntihazemewe kugurisha inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18 cyangwa ku bantu basanzwe bigaragara ko basinze.

RDB yanibukije abakiriya ko kunywa mu rugero ari ngombwa, ndetse abasaba kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Yongeraho ko ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, hazakorwa igenzura ryimbitse kugira ngo hagenzurwe iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, kandi uzayarenza azahanwa hakurikijwe amategeko.

Iri siganwa rya UCI Road World Championships 2025, ribaye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika, rizabera mu Mujyi wa Kigali. Mu rwego rwo kuryoroshya imitegurire n’imigendekere yaryo, ibikorwa bimwe byafashweho ibyemezo birimo no kuba amashuri yose yo muri Kigali azaba afunze mu cyumweru cy’irushanwa.

Previous Post

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima abasaba u Rwanda gukuraho ubwirinzi

Next Post

Nyamasheke: Umubyeyi wari utwite inda y’amezi 2 yakubiswe n’inkuba imana ikinga akaboko

Next Post
Nyamasheke: Umubyeyi wari utwite inda y’amezi 2 yakubiswe n’inkuba imana ikinga akaboko

Nyamasheke: Umubyeyi wari utwite inda y'amezi 2 yakubiswe n'inkuba imana ikinga akaboko

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved