• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Burusiya bwashyize ku meza ibisabwa bishobora kurangiza intambara buhanganyemo na Ukraine

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 22, 2025
in Amakuru
0
U Burusiya bwashyize ku meza ibisabwa bishobora kurangiza intambara buhanganyemo na Ukraine
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ku mugaragaro ibyo igihugu cye gisaba kugira ngo intambara imaze imyaka irenga itatu muri Ukraine ihagarare.

Mu nama yabereye i Alaska mu cyumweru gishize, aho yahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Putin yavuze ko u Burusiya bushaka ko Ukraine itazinjira muri NATO, ko nta ngabo z’ibihugu by’Iburengerazuba zizashyirwa ku butaka bwayo, ndetse ko akarere ka Donbas kose kemerwa nk’aho araku Burusiya.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Yongeyeho ko igihugu cye cyiteguye kureka bimwe mu bice cyigaruriye mu turere twa Kharkiv, Sumy na Dnipropetrovsk, ndetse avuga ko u Burusiya butazongera kugerageza kwigarurira ibindi bice bishya.

Ibi bisabwa bitandukanye n’ibyo Putin yari yatangaje mu 2024, ubwo yasabaga ko Ukraine yemera gutanga uturere tune: Donetsk, Luhansk, Kharkiv na Zaporizhzhia.

INTAMBARA IMAZE IMYAKA ITATU

Intambara yatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwari  buteye Ukraine. Mu ntangiriro ingabo za Moscow zigaruriye uduce twinshi, ariko mu mpeshyi y’uwo mwaka, Ukraine yatangije igitero cyo kwisubiza ubutaka, ikabasha gusubirana ibice bikomeye birimo Kherson n’igice kinini cya Kharkiv.

Guhera mu 2023, raporo zerekanye ko u Burusiya bugenzura munsi ya 20% y’ubutaka bwa Ukraine, harimo na Crimea bwigaruriye mu 2014.

Kuri ubu, ingabo za Putin zigenzura hafi: 88% bya Donbas,akarere kose ka Luhansk n’igice kinini cya Donetsk,ibice bya Kherson na Zaporizhzhia, hamwe na kilometero kare zisaga 150 muri Sumy na Kharkiv, n’agace gato muri Dnipropetrovsk.

UKRAINE N’IKI IBIVUGA?

Leta ya Ukraine yo ivuga ko idashobora kwemera gutakaza ubutaka bwayo ku mugaragaro, ndetse inashimangira ko nta biganiro bizashoboka igihe cyose u Burusiya bugifite ingabo ku butaka bw’Ukrainiye. Kiev ivuga ko icyizere cy’amahoro gishoboka ari uko Moscow isohora ingabo zayo mu byigaruriwe byose, harimo na Crimea.

ESE IBIGANIRO BIRASHOBOKA?

Nubwo amagambo ya Putin afatwa nk’impinduka mu myumvire ya Kremlin, abasesenguzi bavuga ko inzira y’amahoro igikomeje kuba inzitane, kuko ibihugu byombi bikomeje kugira ibitekerezo bihabanye ku hazaza h’uturere twigaruriwe.

Previous Post

Imyaka n’imibare koko: Umukobwa w’imyaka 25 ari murukundo n’umusaza umurusha imyaka 51

Next Post

Amerika: Umuraperi yatawe muri yombi azira kujya mumuhanda yambaye akenda k’imbere

Next Post
Amerika: Umuraperi yatawe muri yombi azira kujya mumuhanda yambaye akenda k’imbere

Amerika: Umuraperi yatawe muri yombi azira kujya mumuhanda yambaye akenda k'imbere

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved