Nyuma yo gukwirakwira kw’amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo wafatiwe mu Mujyi wa Kigali n’abantu bambaye imyambaro ya gisivile, byavugwaga ko afite ubumuga kandi yafashwe mu buryo butubahirije amategeko, Polisi y’u Rwanda yasobanuye iby’aya mashusho, ihakana ko uwo mugabo yaba afite ubumuga.
Aya mashusho yasakaye ku rubuga rwa X agaragaza uwo mugabo ajugunywa mu modoka y’umweru n’abantu batamenyekanye, bituma bamwe mu baturage bibaza niba atari ihohoterwa rikorewe umuntu ufite ubumuga.
Umwe mu bakoresha uru rubuga, uzwi nka Roger Official 48, yahise abaza inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, niba koko byari bikwiye ko umuntu ufite ubumuga afatwa muri ubwo buryo.
Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko amakuru avuga ko uwo mugabo afite ubumuga atari yo, isobanura ko yari umuntu wigiraga ufite ubumuga agamije gusaba abantu inkunga cyangwa amafaranga. Polisi ariko yashimangiye ko nubwo atari umuntu ufite ubumuga, uburyo yafashwemo bukwiye kwigwaho hagakorwa iperereza.
Mu butumwa Polisi yanyujije ku rubuga rwa X, yagize iti: “Uwafashwe nta bumuga afite. Yigaragaje nk’ufite ubumuga akabikoresha asaba abantu ubufasha cyangwa amafaranga. Uburyo yafashwemo burakurikiranwa ukwabwo.”
Nyuma y’ibi bisobanuro, Roger Official 48 na we yongeye kwandika ku rubuga rwa X, asaba imbabazi ku makuru yari yatangaje mbere, avuga ko yamenye ko uwo mugabo atari ufite ubumuga nk’uko Polisi y’u Rwanda yabivuze.
Yagize ati: “Gukosora inkuru: Uwagaragaye mu mashusho ntabwo afite ubumuga, ahubwo yigiraga ko afite ubumuga nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza.”
Nubwo Polisi y’u Rwanda yemeje ko hari iperereza riri gukorwa ku buryo uwo mugabo yafashwemo, kugeza ubu nta makuru aratangazwa ku cyemezo cyaba cyarafashwe cyangwa ingamba zaba zarafatiwe ababigizemo uruhare.





