• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Perezida w’u Burundi yongeye avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gushaka kumutera

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 1, 2025
in Amakuru
0
Perezida w’u Burundi yongeye avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gushaka kumutera
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo gushaka gutera igihugu, avuga ko afite ibimenyetso by’uko ruzabikora rwitwaje abantu bahunze igihugu cye nyuma yo kugira uruhare muri Coup d’état yo mu 2015.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, cyagarukaga ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ndayishimiye yavuze ko nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Amerika n’ubuhuza bwa Qatar, buri wese azi ikibazo gihari kandi ko hari icyizere ko amahoro ashobora kuboneka.

Ati “Bitari ibyo, ubu ibintu bimeze nabi.”

Ndayishimiye yavuze ko hakiri ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rushaka gutera igihugu cye, nubwo rwo rukomeje kubihakana.

Ati “Dufite amakuru, tuzi gahunda y’u Rwanda kandi dufite n’ibimenyetso. Ibyo bimenyetso bishingiye ku kuba rugifite abantu bagize uruhare mu mugambi wa Coup d’état yo mu 2015.”

“Rurashaka kubifashisha nk’uko rwifashishije M23 muri RDC ruvuga ko ari Abanye-Congo. Umugambi warwo ni ukubifashisha ruvuga ko ari Abarundi mu gihe ruzaba ari u Rwanda.”

Ndayishimiye yavuze ko ibyo bimuteye impungenge gusa ngo kuko intambara ishobora guhagarara muri RDC, bishobora kuzagorana ku Rwanda kugira ngo “rubashe gutera u Burundi”.

Perezida w’u Burundi yavuze ko u Rwanda rushaka kwihisha inyuma Umutwe wa RED Tabara. Ngo rwanagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byibasiye u Burundi mu bihe bitandukanye ari yo mpamvu igihugu cye gikomeje kuba maso.

Yavuze ko hashize igihe kinini atavugana na Perezida Kagame kuko ubwo baheruka kuvugana bari mu biganiro byo gushakira amahoro RDC, kandi ko icyo gihe yamwijeje ko abo bantu bazashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi.

U Rwanda ntirwemera ibirego by’u Burundi

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Burundi aribwo bufite umugambi wo gutera u Rwanda ndetse ko byanarenze kuba mu mvugo, bikanatangira kugeragezwa.

Ati “Abarundi nibo bohereje abasirikare kurwana, kurwanirira ingabo za Congo, kurwanya M23 binajyanye no kurwanya u Rwanda ndetse hari imvugo zo kurwanya u Rwanda. Izo mvugo avuga zo gushaka gutera u Rwanda ntabwo zitangaje.”

U Burundi bwashyize imbaraga hamwe na RDC, byiyemeza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, bunakusanya imitwe irimo FDLR na Wazalendo kugira ngo babafashe muri uwo mugambi.

Nubwo Ndayishimiye avuga ibi, hashize igihe abayobozi b’ibihugu byombi bahura bakaganira ku buryo bwo guhosha umwuka mubi uri hagati y’impande zombi.

Muri Werurwe, Nduhungirehe yagize ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Previous Post

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko tariki 1 n’iya 2 Gicurasi ari ikiruhuko

Next Post

Ntibisanzwe: Umubyeyi wo muri Uganda yabyaye abana batandatu b’impanga

Next Post
Ntibisanzwe: Umubyeyi wo muri Uganda yabyaye abana batandatu b’impanga

Ntibisanzwe: Umubyeyi wo muri Uganda yabyaye abana batandatu b'impanga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved