Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, aravugwaho gutegura imyigaragambyo igamije kwamagana u Rwanda, izabera imbere ya za Ambasade z’ibihugu bikomeye, mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.
Iyi myigaragambyo ivugwa mu gihe ihuriro ry’ingabo z’u Burundi, iza RDC, umutwe wa Wazalendo na FDLR ryatsinzwe bikomeye n’ihuriro AFC/M23 mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu mujyi wa Uvira.
Amakuru aturuka mu nzego zizewe avuga ko abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, batangiye ubukangurambaga bugamije gutegura imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2025, ikazabera ku ma Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi n’u Rwanda.
Abategura iyo myigaragambyo bavuga ko igamije kwamagana ibyo bita “kutubahiriza amasezerano ya Washington” ku ruhande rw’u Rwanda. Aya masezerano y’amahoro yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, abifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo u Burundi butari mu bihugu byasinye ayo masezerano, bwari bwitabiriye uwo muhango nk’umutangabuhamya. Gusa, amakuru avuga ko bwagiye bushinjwa kugira uruhare mu kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo, binyuze mu kuyobora ibitero byagabwe ku birindiro bya AFC/M23 no ku midugudu ituwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe hari agahenge kari kemerejwe mu biganiro by’amahoro byaberaga i Doha.
Hari amakuru yemeza ko Bujumbura yahindutse igicumbi cyategurirwagamo ibikorwa bya gisirikare by’ingabo zifatanyije na Leta ya RDC bigabwa kuri AFC/M23 n’abaturage bo mu gace ka Minembwe.
Icyumweru kimwe mbere y’uko Leta ya RDC isinyana na AFC/M23 ku mahame shingiro, itsinda ryo ku rwego rwo hejuru riturutse i Kinshasa ryageze i Bujumbura ku wa 13 Nyakanga, riyobowe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi, rikagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Burundi.
Amakuru avuga ko Purusi yari yarimuriye ibikorwa bye i Bujumbura mu ibanga, hagamijwe kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu mutekano usesuye. Ibiganiro byabo byibanze ku ngamba zo guhagarika AFC/M23, cyane cyane kuyibuza kwigarurira umujyi wa Uvira.
Gusa, ibitero byagiye bigabwa kenshi n’ingabo z’u Burundi n’iza RDC byagize ingaruka zitandukanye, bituma AFC/M23 ifata umujyi wa Uvira ku wa 9 Ukuboza. Nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 16 Ukuboza, iri huriro ryatangaje ko ryiyemeje kuwuvamo mu rwego rwo gufasha ibiganiro by’amahoro bya Doha kugenda neza.
Umwe mu basesenguzi bo mu Burundi yatangaje ko hari abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD bakomeje gusaba ko ingabo z’igihugu cyabo zisuganya, zigashaka uko zisubira muri Uvira, mu rwego rwo gusubiza icyubahiro igihugu cyari cyatakaje.
Perezida Ndayishimiye aravugwaho kugira ipfunwe rikomeye nyuma y’uko ingabo ayoboye zinaniwe kurinda Uvira, mu gihe yari yarasezeranyije Perezida Tshisekedi ko abarwanyi ba AFC/M23 batazigera bawinjiramo.
Kuva muri Kanama 2023, Leta ya RDC bivugwa ko yishyura u Burundi amafaranga menshi buri kwezi, ajyanye n’ingabo zirenga ibihumbi 20 zoherejwe gufasha mu ntambara yo kurwanya AFC/M23.
Nyuma yo gutsindwa kenshi mu Kivu y’Amajyaruguru no mu Kivu y’Amajyepfo, no kwegera kwa AFC/M23 hafi ya Bujumbura, bivugwa ko Perezida w’u Burundi yatangiye gukura abasirikare be muri bimwe mu bice bya RDC, bitewe n’igihombo gikomeye cy’abasirikare n’intwaro.
Umusesenguzi mu bya politiki wo mu Burundi yavuze ko, kubera kunanirwa kugaragaza umusaruro ufatika mu bufasha bwa gisirikare yahaye Kinshasa, Ndayishimiye ashobora kuba ahisemo kuyifasha mu rwego rwa dipolomasi, binyuze mu kwamagana u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Édouard Bizimana, amaze igihe agaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, akwirakwiza imvugo ya Leta ya RDC ishinja u Rwanda kurenga ku masezerano y’amahoro ya Washington.
Hari n’amakuru avuga ko Leta ya RDC imaze igihe ishyigikira bimwe mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi, bigaha umwanya abayobozi b’u Burundi mu gusakaza ibyo birego.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Perezida Tshisekedi azakomeza kwishyura u Burundi amafaranga ajyanye n’ingabo zabwo zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo, cyane ko zananiwe guhagarika AFC/M23 muri Uvira no mu Kibaya cya Rusizi.
Ibi bibaye mu gihe Tshisekedi yanze kwishyura Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) amafaranga agera kuri miliyoni 48 z’Amadolari, yakoreshejwe n’ingabo z’uyu muryango zari mu butumwa bwa SAMIDRC, zavuye muri RDC mu 2025 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma na AFC/M23.




