Volodymyr Zelenskyy wa ukraine yagaragaje ko yishimiye kuzahura na Donald Trump ndetse na Vladimir Putin bigamije kureba uko intambara ya Ukraine n’u Burusiya bihanganyemo.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyykuri uyu wambere Taliki 18 Kanama nibwo yakiriwe na Mugenziwe Donald Trump ngo baganire gusa yagaragaje ko abyishimiye.
Volodymyr Zelenskyy yari aherekejwe nabamwe mu bayobozi bakomeye bavuyemu bihigu biherereye ku mugabane w’uburayi barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Hashize iminsi mike Donald Trump ahuye na Putin i Alaska ngo baganire inzira yagarura amahoro hagati n’u Burusiya ndetse na Ukraine mu ntambara bihanganyemo.
Bemeranyije ko bagomba guhura vuba, ndetseko yizeye neza ko Zelenskyy nawe azitabira ibiganiro bizamuhuza na Putin.
Yagize ati “Ndakeka biri kugenda neza kugeza ubu, tuzagira inama y’Abakuru b’Ibihugu batatu, kandi ndizera ko hazaboneka amahirwe yo kurangiza intambara igihe tuzaba twabikoze.”
Zelenskyy waje wacishije make bitandukanye n’ibyubushize, yumvikanye ashimagizaTrump avuga uburyo igihugu cye byamubaye hafi nubwo abaturage ba Ukraine bacyugarijwe.
Yagize ati “Umunsi ku munsi turi kuba mu buzima bw’ibitero. Murabizi ko n’uyu munsi hari ibitero byinshi byakomerekeje abantu benshi. Hari n’umwana wahasize ubuzima, umwana muto ufite umwaka umwe n’igice,rero turifuza guhagarika iyi ntambara, guhagarika u Burusiya. Kandi turifuza korohereza abafatanyabikorwa bacu b’Abanyamerika n’Abanyaburayi, ku buryo tuzakora uruhare rwacu.”
Nyuma y’ibiganiro Trump yagiranye na Putin mu cyumweru baganiriye n’itangaza makuru Putine w’u Burusiya yijej Trump ko nawe bazahurira i Moscow vuba cyane.
Abandi bayobozi bayobora ibihugu by’u Burayi nabo bashyigikiye ko iyi ntambara ihagarara kuko imaze gutwara inzirakarengane nyinshi nyndetse yangije byinshi rero igihe kirageze ngo ihagarare.




