Perezida Paul Kagame yohereje ubutumwa bw’ihumure n’ubufatanye mu kababaro ku muryango wa Raila Odinga, nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga.
Perezida Kagame yashimangiye ko Raila Odinga yari umugabo witanze cyane mu rugamba rwo gushimangira demokarasi no guharanira inyungu z’abaturage.
Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba n’umwe mu bayobozi bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, yitabye Imana afite imyaka 80 azize uburwayi, mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, mu Buhinde.
Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano z’aho muri icyo gihugu agaragaza ko Odinga yaguye ubwo yari yatemberanaga n’umukobwa we, mushiki we n’umuganga we mu mujyi wa Ernakulam, aho yahise ajyanwa kwa muganga agahita ashiramo umwuka.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 16 Ukwakira 2025, yavuze ati:
“Mu izina ry’Abanyarwanda ndetse nanjye ubwanjye, ndihanganisha umuryango wa Raila Odinga, Perezida w’inshuti yacu William Ruto n’abaturage ba Kenya bose.”
Yakomeje avuga ko ubuzima bwa Raila Odinga bwabaye urugero rw’ubwitange, gukunda igihugu no guharanira amahoro, ubutabera n’ubumwe bw’abatuye Kenya n’Afurika muri rusange. Yongeyeho ko u Rwanda ruri kumwe na Kenya muri ibi bihe bikomeye by’akababaro, kandi ko ibigwi bya nyakwigendera bizahora byibukwa.
Raila Odinga yari umwe mu banyapolitiki b’inararibonye ba Kenya, wamamaye kubera urugendo rwe rurerure rwa politiki rwaranzwe n’imbaraga n’ubwitange. Yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya 2008 na 2013, mu gihe cya guverinoma y’ubumwe yashyiriweho kunga igihugu nyuma y’amatora yari yakurikiwe n’imvururu.
Odinga, ukomoka mu bwoko bw’Aba Luo, yahatanye inshuro eshanu ku mwanya wa Perezida wa Kenya (1997, 2007, 2013, 2017, na 2022), ariko ntiyigeze atsinda na rimwe, akenshi yemeza ko amajwi ye yibwe. Urugendo rwe rwa politiki rwagiye rugaragaramo ibihe by’ubuhunzi, gufungwa ndetse n’imyigaragambyo.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo ku rwego rw’igihugu, asaba ko ibendera rya Kenya ryururutswa kugeza hagati mu kwibuka Raila Odinga. Yanasabye abayobozi bose guhagarika ibikorwa byari biteganyijwe muri iyo minsi, mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera n’igihugu muri rusange.
Urupfu rwa Raila Odinga rusigiye Kenya icyuho gikomeye, kuko yari umwe mu bantu bubashywe cyane kubera uruhare rwe mu guharanira demokarasi, ubutabera n’iterambere ry’igihugu cye.





