Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Azerbaijan, yasoreje gahunda ze i Baku asura umuhanda uzwi nka Baku City Circuit, ahakorerwa isiganwa ry’imodoka nto za Formula 1.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, ubwo Umukuru w’Igihugu yari asoje uruzinduko rwatangiye ku wa 19 Nzeri, rugamije gushimangira umubano wihariye uri hagati ya Kigali na Baku.
Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Imikino wa Azerbaijan, Farid Gaibov, basobanurirwa amateka y’uyu muhanda umaze imyaka icyenda ukoreshwa mu kwakira isiganwa rikomeye rya Formula 1. Baku City Circuit iri mu mihanda 24 ikoreshwa buri mwaka muri iri rushanwa rikurikirwa cyane ku Isi.
Mu mpera z’iki cyumweru, aha hakiniriweho isiganwa rya Azerbaijan Grand Prix ryegukanywe na Max Verstappen ukinira Red Bull Racing, ushaka kongera kwisubiza umwanya wa mbere mu gihe Oscar Piastri wa McLaren ari we uyoboye kugeza ubu.
U Rwanda na rwo ruri mu biganiro byo kwakira iri siganwa rikomeye, nyuma y’uko Perezida Kagame mu mwaka ushize yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cyatanze kandidatire yo kuzakira Formula 1, bikaba byaba ari bwo bwa mbere iri rushanwa rikinirwe muri Afurika nyuma y’imyaka 32.
Formula 1 iri mu mikino ifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, igizwe n’isiganwa 24 ribera mu bihugu bitandukanye buri mwaka.




