Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yasabye abasirikare bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda kwitwara neza mu nshingano bahawe, ashimangira ko bafite uruhare rukomeye mu kurinda igihugu no gukomeza kucyubaka gifite umutekano usesuye.
Ibi yabivugiye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ubwo yayoboraga umuhango wo guha ipeti rya Ofisiye no kwakira mu Ngabo z’u Rwanda abasirikare 1,029 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, riherereye mu Karere ka Bugesera.
Aba basirikare bashya barangije mu byiciro bitandukanye birimo: 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, 182 bize amasomo y’imyaka ine, ndetse na 42 bigiye mu mashuri ya gisirikare yo mu mahanga. Bose bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant.
Perezida Kagame yashimiye umurava, ubushake n’ubwitange aba basirikare bagaragaje mu myitozo ikomeye banyuzemo, anashimira abatoza babateguye neza, ndetse n’ibihugu by’inshuti byagize uruhare mu mahugurwa bahawe.
Yanashimiye kandi ababyeyi n’imiryango y’abasirikare bashya ku kuba barashyigikiye icyemezo cyabo cyo kwinjira mu ngabo, umwuga yagaragaje nk’uw’icyubahiro.
Yibukije aba basirikare inshingano z’ingenzi bafite zo kurinda igihugu n’Abanyarwanda bose, ababwira ati:
“Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza izo nshingano. Turifuza ko mwarinda Igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda n’abagituye… Inshingano mufite ni ukugira ngo Igihugu kigire umutekano uhagije kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka.”
Umukuru w’Igihugu yabibukije ko gukora umurimo wo kurinda igihugu bisaba ubwitange, indangagaciro n’ikinyabupfura, anabashishikariza kutagwa mu mutego w’imico mibi.
Ati:
“Mwirinde ubusinzi, ibintu byo kunywa inzoga zikagutesha umutwe, iyo zaguteseje umutwe zigutesha n’imirimo, zigutesha na ya nshingano mwarahiriye. Ibiyobyabwenge, urumva ko ufite ubwenge bwayobye ntabwo aba acyuzuza inshingano.”
Yakomeje abibutsa ko ibyo bagezeho bitagomba gusubizwa inyuma n’imico mibi, ati:
“Ntabwo twakwifuza ko ibi byose mumaze kugeraho, aho mwigejeje, byaba impfabusa umunsi umwe kubera ko warushijwe imbaraga n’imico mibi yo gusinda, ibiyobyabwenge n’indi mico idakwiriye ubundi mu bantu.”
Perezida Kagame yabahaye impanuro ku guhangana n’ibibazo Isi igenda izana, abasaba gukomera ku nzira ibereye u Rwanda n’Abanyarwanda, ibyo bigeragezo byose bakazabitsinda kuko imyitozo banyuzemo ibateguye bihagije.
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ryamaze imyaka 25 ritanga amasomo ku basirikare bo mu Rwanda no mu mahanga, ryakomeje kuba intangarugero mu gutegura abinjira mu ngabo ku rwego rwa Ofisiye.








