Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha aho yakiriwe na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar, mu ngoro ye ya Lusail Palace.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku gushimangira umubano usanzwe uri hagati ya Kigali na Doha, ndetse banasuzuma inzira zashoboza kuwuteza imbere mu nzego zitandukanye z’ubufatanye.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhagaze ku ruhande rwa Qatar mu bihe bikomeye igihanganye nabyo, nyuma y’igitero cya Israel cyabaye ku butaka bwayo ku wa 9 Nzeri 2025. Yagaragaje ko icyo gitero ari ukwica amategeko mpuzamahanga, kandi gikabangamira amahoro n’umutekano w’akarere.
Yashimye kandi imbaraga Qatar ishyira mu gufasha isi gukemura amakimbirane, by’umwihariko uruhare rwayo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ku ruhande rwe, Emir Sheikh Tamim yashimye ubufatanye bw’u Rwanda n’ubwitange bwa Perezida Kagame mu kugaragaza ko u Rwanda ruri ku ruhande rwa Qatar no gushyigikira abaturage bayo.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, impande zombi zemeranyije ku kamaro ko gushaka ibisubizo bihamye ku bibazo by’umutekano mu Karere, binyuze mu gukurikiza inshingano mpuzamahanga no kongera ubufatanye.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Ibiro bya Emir na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, hamwe n’intumwa z’u Rwanda zari ziherekeje Perezida Kagame.





