Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagejeje ku basirikare n’abandi bakora mu nzego z’umutekano ubutumwa busoza umwaka, abashimira uruhare rukomeye bagize mu kubungabunga umutekano w’Igihugu n’indangagaciro ziranga u Rwanda.
Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko yishimiye cyane akazi gakorwa n’Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, avuga ko ubunyamwuga n’ubwitange byabo bikomeje kuba inkingi ikomeye y’umutekano n’ituze by’Igihugu.
Yagize ati, “Mu gihe turi kwinjira mu wundi mwaka, ndashaka kubashimira byimazeyo umuhate n’akazi mukorana. Ubunyamwuga n’indangagaciro bibaranga bikomeje kugira uruhare runini mu kurinda umutekano w’u Rwanda.”
Perezida Kagame yibukije ko nubwo uyu mwaka waranzwe n’imbogamizi n’ibihe bikomeye, abagabo n’abagore bo mu nzego z’umutekano bakomeje kugaragaza ubwitange haba mu gihugu imbere no mu butumwa barimo mu mahanga.
Yashimangiye ko kuba maso kw’inzego z’umutekano byatumye Abanyarwanda bakomeza kubaho batekanye, ndetse bikarinda ubusugire n’inyungu z’Igihugu ku munsi ku wundi.
Yanagarutse ku ruhare rw’abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hanze y’u Rwanda, abashimira umuhate udasanzwe bagaragaje mu kurengera ikiremwamuntu no gufasha abasivili mu bihe bikomeye, bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bafite.
Perezida Kagame yavuze ko umutekano igihugu gifite watumye u Rwanda rukomeza kugera ku iterambere rifatika mu nzego zitandukanye, anagaragaza ko Abanyarwanda bashimira inzego z’umutekano umusanzu wazo mu gutuma ibikorwa by’iterambere bikorwa mu ituze n’amahoro arambye.
Yongeye kwibutsa amagambo aherutse kuvuga mu Nama y’Inteko y’Umuryango FPR-Inkotanyi, aho yavuze ko Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano igihugu gifite ari zo yifuzaga kuva kera.
Umukuru w’Igihugu yashimye intambwe Abanyarwanda bakomeje gutera mu bumwe, mu kwigira no gushyira imbere inyungu rusange, asaba inzego z’umutekano gukomeza kuba urugero mu bunyangamugayo no kubahiriza inshingano.
Ati, “Mu mwaka mushya, ndabasaba gukomeza uyu murongo wo gukorera Igihugu, mukomeza kuba maso kandi mwiteguye guhangana n’ibibazo bihindagurika, mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.”
Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abasirikare n’abashinzwe umutekano bari mu butumwa hanze y’Igihugu, batabashije gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo, avuga ko Igihugu cyishimira ubwitange bwabo n’ubw’imiryango yabo.
Yanahaye icyubahiro imiryango y’ababuze ababo baguye mu butumwa, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kuzirikana igitambo batanze.
Yasoje ubutumwa bwe asaba Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano gukomeza gukorera hamwe, agaragaza ko umusanzu wabo uzahora wubahwa kandi wibukwa nk’inkingi ikomeye y’umutekano n’iterambere by’u Rwanda.




