• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yasobanuye iby’amashusho amugaragaza akubitwa urushyi n’umugore we

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 27, 2025
in Amakuru
0
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatanze umucyo, asobanura ko amashusho agaragaza umugore we amukora mu majigo, akamukubita urushyi rwavugishije Isi nzima yakabirijwe.

Amashusho yafashwe tariki ya 25 Gicurasi 2025 ubwo Perezida w’u Bufaransa yari ageze i Hanoi muri Vietnam. Uyu mugabo w’imyaka 47, agaragara mu ndege agiye gusohoka, mu gihe asa nk’uvugisha umuntu uri hirya, ukuboko k’umuntu wambaye imyenda itukura agaragara amukora mu itama akamukubita urushyi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Mu gusohoka mu ndege, umugore wa Perezida Macron, Brigitte Macron w’imyaka 72, asohoka mu ndege yambaye imyenda y’umutuku, bamwe bati “umugore yijwiburiye umugabo da!”

Mu kanya nk’ako guhumbya, iyi nkuru yari yamaze kuzenguruka Isi yose, gusa Macron wasohotse mu ndege adaseka ndetse afunze igipfunsi n’imbaraga, yasubije ko ibyabaye abantu babikabirije, bakabyibeshyaho.

Ati “Hari amashusho agaragaza njyewe n’umugore wanjye tujya impaka, tunakina, kandi ibyo byabaye ishyano ku Isi, abantu babisobanura mu buryo bwabo.”

Si ubwa mbere Perezida Macron akozwe mu matama mu ruhame kuko muri Kamena 2021, ubwo yasuraga agace ka Tain-l’Hermitage kari mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’u Bufaransa, na bwo yakubiswe urushyi n’umuturage, waje gukatirwa igifungo cy’amezi ane.

Kuva mu 2016 habura umwaka ngo Macron ajye ku butegetsi, yahohotewe inshuro zirenga eshanu. Akenshi yatewe amagi ndetse n’imboga ubwo yageraga mu mbaga y’abaturage batamwishimiye

Previous Post

Nyanza: Umugore yataye uruhinja mu rugo rw’umusaza w’imyaka 85

Next Post

Nyanza: Umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Mututu arashinjwa kuza mu kazi yasinze we akavuga ko Deregiteri amugendaho

Next Post
Nyanza: Umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Mututu arashinjwa kuza mu kazi yasinze we akavuga ko Deregiteri amugendaho

Nyanza: Umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Mututu arashinjwa kuza mu kazi yasinze we akavuga ko Deregiteri amugendaho

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved