Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu imaze kwica abantu barenga 300.
Ku wa 13 Kanama 2025 nibwo imvura yaguye umwanya muto, gusa yari nyinshi cyane hanyuma iteza umwuzure ndetse n’inkangu.
Kujyeza ubu imibare ihari igarahaza ko abantu 203 aribo bamaze gupfa bishwe n’umwuzure muri pakisitani, naho indi ikavuga ko abagera kuri 60 mu gace ka kashmir aribo bamazegupfa , abandi 200 baburirwa irengero ,naho Nepal naho abagerakuri 41 bamaze gupfa naho abarenga 100 baburirwa irengero.
Farhad Ali uba mu gace ka Pakistan kibasiwe n’uwo mwuzure yagize ati” Umuryango wanjye wose wahise usohoka hanze, nuko tubona ahantu hose huzuye ibyondo ndetse nibindi bintu bimeze nk’amabuye biza bigwa ku nzu yacu, nabonaga bimeze nkaho isi iri kurangira “.




