Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila Kabange, yongeye kwigaragaza muri politiki nyuma y’igihe kinini atagaragara cyane, ashinga ihuriro rishya rifite intego yo gushakira amahoro n’umutekano iki gihugu gikomeje kuzahwa n’ibibazo by’intambara n’ubuyobozi.
Iri huriro rishya ryiswe “Mouvement Sauvons la RDC” ryatangirijwe i Nairobi muri Kenya, nyuma y’inama yamaze iminsi ibiri, ihuriza hamwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Mu matora yakozwe n’abitabiriye iyo nama, Kabila yatorewe kuba Perezida waryo, asabwa kuyobora urugendo rushya rwo guharanira amahoro n’ubwiyunge bw’igihugu.
Abagize iri huriro batangaje ko bashyigikiye ibiganiro byimbitse kandi bitabogamye bihuje Abanye-Congo bose, aho kwamagana uburyo Perezida Tshisekedi ashyigikira ibiganiro bigamije guhuza gusa abafite ibitekerezo bihuye n’ubutegetsi.
Bavuze kandi ko bashyigikiye umushinga w’amahoro watangajwe n’abashumba bakuru bo muri Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, usaba ko habaho ibiganiro byisanzuye n’abantu bose barimo n’abafashe intwaro.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwahamije Kabila icyaha cyo kuba ari we muyobozi nyirizina w’umutwe wa AFC/M23, rumukatiye igihano cy’urupfu, icyemezo abamushyigikiye bamaganye bavuga ko ari “urubanza rwa politiki” rugamije kumucecekesha.
Mu mezi ashize, muri Gicurasi, Kabila yari yagaragaje ubushake bwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro, atanga ibitekerezo 12 bigamije kuzahura igihugu, birimo: guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, gusenya imitwe yose yitwaje intwaro, kwirukana iy’abanyamahanga, no gushyiraho ibiganiro bihuriwemo n’Abanye-Congo bose ndetse n’ibihugu by’abaturanyi.
Abanyamuryango ba “Mouvement Sauvons la RDC” bavuze ko bazaharanira ishyirwa mu bikorwa ry’ibi bitekerezo kandi bakorana n’amahanga mu gukemura ibibazo by’umutekano n’ubukungu bikomeje kugenda bitumbagira.
Kabila yari asanzwe ayobora ihuriro FCC (Front Commun pour le Congo) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko ibikorwa byaryo byagiye bigenda bihagarara bitewe n’uko ishyaka rye PPRD ryakomeje kugorwa no guhindura imiterere y’imiyoborere muri politiki nshya ya RDC.
Abasesenguzi bavuga ko isubukurwa rya Kabila mu bikorwa bya politiki rishobora guhindura byinshi mu mikorere y’amashyaka atavuga rumwe na Leta, cyane ko afite igitinyiro n’uruhare rukomeye mu mateka ya RDC, ndetse akaba agifite abayoboke benshi mu ntara nyinshi z’igihugu.




