Kuva ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025 kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, zagabye ibitero bikomeye ku baturage b’Abanyamulenge batuye mu bice bya Mikenge na Rwesankuku, muri Kivu y’Epfo.
Nk’uko iri huriro ribivuga mu itangazo ryasohoye, rivuga ko ibi bitero byifashishije indege z’intambara, kajugujugu ndetse n’indege zitagira abapilote (drones), bivugwa ko byaturutse ku butaka bw’u Burundi, bigaba ibisasu ku midugudu ituwe cyane.
AFC/M23 ivuga ko ibi bitero byibasiye abasivili batari mu bikorwa bya gisirikare, birimo abagore n’abana, aho havugwa ko bamwe bahasize ubuzima mu gihe abandi bahungiye mu bice bitandukanye bahunga umutekano muke.
Iri huriro rikomeza rivuga ko ibi bikorwa bibangamira amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara, kandi rikusanya ibimenyetso by’uko byaba bigize ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
AFC/M23 isaba ko ibi bitero bihagarikwa byihuse, hakabaho iperereza mpuzamahanga ryigenga ku byabaye, ndetse hakagatwa ingamba zikwiye ku butegetsi bwa Kinshasa n’ubw’u Burundi, nk’uko ribivuga.
Rinasaba kandi umuryango mpuzamahanga kudatererana abaturage b’Abanyamulenge, rikibutsa ko umutekano w’abasivili ari inshingano rusange.





