• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyaruguru: Pasiteri wararanye n’umugore w’abandi akamupfiraho yatawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 20, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje rwataye muri yombi Umupasiteri usanzwe ari n’Umuyobozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

Yatawe muri yombi ku wa 15 Kamena 2025.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Umuvugizi w’Urwego wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko uyu mugabo akekwaho iki cyaha nyuma yo gusurwa n’umugore bararanye akaza gupfira mu nzu ye.

Ati “Nibyo rwose, yatawe muri yombi. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu mupasiteri wari usanzwe ari n’umuyobozi mu murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.”

Kugeza ubu uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe umurambo wajyanywe gupimwa, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Andi makuru avuga ko nyakwigendera yari yagiye gusura uyu mupasiteri cyane ko bari baziranye kuva kera, dore ko uyu mugabo yari umwarimu unabwiriza ijambo ry’Imana i Nyagatare aho uyu mugore wari wamusuye yari yarashatse.

Uwatanze amakuru avuga ko nyakwigendera yari yasuye uyu mu pasiteri ararayo, bukeye umugabo ajya ku kazi nk’ibisanzwe ngo atashye ahagana Saa 17:00 asanga umugore yikingiranye mu nzu agerageje kwinjira, asanga yapfuye.

Ni uko umupasiteri wari wararanye n’umugore wamusuye yisanze akurikiranyweho ubwicanyi. Ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Previous Post

RIB yataye muri yombi Ingabire Victoire

Next Post

MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

Next Post
MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved