• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyarugenge: Umugore yahengereye Umugabo we asinziriye amumenaho isombe ishyushye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 17, 2025
in Amakuru
0
Nyarugenge: Umugore yahengereye Umugabo we asinziriye amumenaho isombe ishyushye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugore w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge,akurikiranyweho gukomeretsa umugabo we amumennyeho isombe ishyushye. 

Amakuru dukesha bagenzi bacu bo kuri Radio/TV10, avuga ko  yemera icyaha, akavuga ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’umujinya yatewe no gusanga umugabo we asangira n’indaya mu kabari.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Uyu mugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, dosiye ye yagejejwe mu  rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umugabo we w’imyaka 40 amumennyeho isombe ishyushye.

Iki gikorwa cyabaye tariki 31 Werurwe 2025, aho Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore “yatetse isombe, imaze kubira ahengera umugabo babanaga asinziriye ayimumenaho, ashya mu mugongo no mu maso umugore ahita yiruka ariko aza gufatwa.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Uregwa yemera icyaha; avuga ko yabitewe n’umujinya kuko yamusanze yicaye mu kabari asangira n’uwo yita indaya.”

Uyu mugore naramuka hamijwe n’iki cyaha, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 FRW ariko itarenze 300.000 FRW.

Itegeko rivuga ko iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu itari munsi ya 300.000 FRW ariko itarenze 500.000 FRW.

Previous Post

Abatuye hafi y’ikimoteri cya Nduba basabwe kwimuka

Next Post

Kicukiro: Umurambo w’umusore wasanzwe mu gishanga uciye ugutwi

Next Post
Kicukiro: Umurambo w’umusore wasanzwe mu gishanga uciye ugutwi

Kicukiro: Umurambo w'umusore wasanzwe mu gishanga uciye ugutwi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved