• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 17, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Hashize iminsi Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi umukozi w’akarere ka Nyanza akekwaho gutanga sheki itazigamiye.

Amakuru avuga ko taliki ya 09 Gicurasi 2025 urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatumije umukozi w’akarere ka Nyanza uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere witwa Nzungize Gustave.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Taliki ya 13 Gicurasi 2025 uriya mukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe ubuhinzi, n’umutungo kamere yitaba RIB nk’uko yari yahamagajwe agezeyo bamubwira ko bari kumukoraho iperereza ariko rikorwa afunzwe.

Bamwe mu bakorana na we ariko batashatse ko amazina yabo ajya mu Itangazamakuru bavuze ko uriya mukozi w’Akarere ka Nyanza, Nzungize Gustave yahamagajwe ari muri konji y’akazi isanzwe ihabwa abakozi ba Leta, aho bikekwa ko yatanze sheki itazigamiye.

Iyo sheki yari yanditseho amafaranga arenga miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000frws). Abakurikiranye ariya makuru babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ibyo aregwa ntaho bihuriye n’ibyo mu kazi ahubwo biri hanze y’akazi.

Bivugwa ko Nzungize Gustave yaba afungiye mu mujyi wa Kigali nk’uko akorana na we babitubwiye.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.

Previous Post

Musanze: Umwana w’umwaka umwe yasanzwe mu ishyamba bamutabye igice cyo hasi basize umutwe

Next Post

Nigeria: Icyorezo cya Lassa Fever kimaze guhitana abantu 138

Next Post
Nigeria: Icyorezo cya Lassa Fever kimaze guhitana abantu 138

Nigeria: Icyorezo cya Lassa Fever kimaze guhitana abantu 138

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved