Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Karere ka Nyanza, yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’akabari gacururizwamo ikigage.
Nyakwigendera Mukarwego Hosiana yasanzwe mu bwiherero bw’akabari gaherereye mu Mudugudu wa Rukari, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana yitabye imana.
Abaturage babonye umurambo bavuga ko bawumenye mu masaha ya saha tanu z’ijoro (23:00) ku wa 05 Ugushyingo 2025, bawusanze ucuramye nk’uwajugunywemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise zihagera.
Yagize ati: “Twageze aho hantu dusanga koko umurambo w’umukecuru uri mu bwiherero, kandi wari ucuramye. Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira gukurikirana icyo kibazo.”
Umurambo wahise ukurwamo ujyanwa gukorerwa isuzuma, mu gihe iperereza ku cyaba cyahitanye uyu mukecuru rikomeje.
Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko nyakwigendera yari yagaragaye muri ako kabari ku mugoroba wo ku wa 04 Ugushyingo 2025, ari nabwo bwa nyuma yagaragaye ari muzima.
Kugeza ubu, nyirakabari n’abandi bantu bakekwaho kuba bari kumwe n’uyu mukecuru ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe bafashwe, kugira ngo batange amakuru yihariye ashobora gufasha mu iperereza.
Inzego z’umutekano zasabye abaturage kwirinda gutanga amakuru adahamye, zigaragaza ko iperereza ritaratanga umwanzuro wemeza icyabaye.




