• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 64 yagiye kurega asanga ahubwo niwe bategereje bamwakirana yombi baramugumana

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 26, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umukecuru w’imyaka 64 yagiye kurega asanga ahubwo niwe bategereje bamwakirana yombi baramugumana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Kagari ka Nyanza, Umudugudu wa Nyarunyinya, haravugwa umukecuru w’imyaka 64 uri mu maboko ya Polisi akekwaho kurandura ibiti by’imyumbati by’umuhungu abereye mukase.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu mukecuru yinjiye mu murima w’imyumbati atari uwe, ahasanga imyaka, arayirandura. Ngo byakomotse ku makimbirane amaze igihe hagati ye n’umuryango w’umuhungu w’umugabo we.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Nyuma yo gupfa isambu isezeranyijwe n’uyu mukecuru n’umugabo we, urukiko rwayihaye umukecuru nk’ufite uburenganzira mu mategeko, ariko uwo muhungu yari yamaze guhinga imyumbati muri uwo murima. Ibyo byarakaje umukecuru, ari na byo bivugwa ko byamuteye kwangiza iyo myaka.

Uwo muhungu yagiye kurega mu nteko z’abaturage no ku buyobozi bw’Umurenge, ibiti birabarurwa basanga bisaga 120, bifite agaciro ki 300,000 Frw. Mukecuru yasabwe kwishyura ayo mafaranga ariko arabyanga.

Nyuma y’iminsi mike, bivugwa ko yongeye kwinjira mu murima agakuramo ibindi biti 26, aho umwe mu baturage yamufashe amashusho n’amafoto. We yahise ajya gutanga ikirego avuga ko yafotowe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko na we asanganirwa ikirego cyo kwangiza imyaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ko uyu mukecuru afunzwe, akurikiranweho kurandura ibiti by’imyumbati 126. Yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko ari igikorwa cyatewe n’amakimbirane yo mu miryango.

Nyuma y’iki kibazo, umugabo w’umukecuru yahise yegera umuhungu we barumvikana, amuha amafaranga 300,000 Frw imbere ya noteri kugira ngo ikibazo kirangire bityo umukecuru afungurwe.

Polisi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no guharanira ubwumvikane, kuko ubucuruzi bw’amakimbirane buteza ibihombo, bigasenya umubano n’iterambere ry’abaturage, kandi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

 

Previous Post

Rusizi:Umuyobozi w’umudugudu yavanwe mu nzu yendaga kumugwaho ashyirwa muyindi

Next Post

Kamonyi: Umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’imyaka 4

Next Post
Kamonyi: Umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’imyaka 4

Kamonyi: Umusore w'imyaka 23 yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w'imyaka 4

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved