• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica Umugabo we warumaze kumufata ari kumuca inyuma

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 12, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica Umugabo we warumaze kumufata ari kumuca inyuma
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we.

Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Amakuru avuga ko iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko cyabaye mu ijoro rya taliki ya 09 Kanama 2025.

Kibera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe.

Niho habonetse umurambo w’umugabo witwa NDAYISHIMIYE Elie w’imyaka 25 bikekwa ko yishwe n’umugore we witwa Florence w’imyaka 21 ukomoka mu mudugudu wa Kabuga, mu kagari ka Kabumbwe mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara aho babanye guhera mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yemeje aya makuru.

Yagize ati “Ku makuru twahawe bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye kugucana inyuma.”

Bikekwa ko intandaro y’uru rupfu yaturutse ku makimbirane y’aba bombi, aho nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’umusore witwa NDAYISENGA w’imyaka 21 ahagana i saa munani z’ijoro, nyuma umugabo ngo amuturuka inyuma aramukubita, batangira kurwana.

Nyuma ukekwa ngo ajya gukomangira umuturanyi we amubwira ko arwanye n’umugabo we, ngo none namuherekeze bajyane kwa mutekano kumurega, undi aramubwira ngo nagende bazajyayo mu gitondo.

Ukekwa arongera aragenda, hashize akanya aragaruka amubwira ko umugabo we ngo aryamye mu muhanda, maze uriya muturanyi bituma ajya kureba asanga koko ari ho aryamye bigaragara ko yapfuye ahita ahamagara abaturanyi na bene wabo.

Uriya mugore yahise acikira iwabo mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara inzego z’umutekano zijya kumufata, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntyazo aho ari kumwe na Ndayisenga bafatanwe mu gicuku ari kumwe n’uriya mugore.

Polisi isaba abaturage ko kugirana amakimbirane bitavuze kurwana, cyangwa kwicana bityo bakwiye kujya baganira batabishobora bakaba bakwegera Polisi cyangwa inzego z’ubuyobozi ikabafasha.

Previous Post

Uganda: Abanyeshuri bakoze imyigaragambyo bashaka kwica bagenzi babo b’abatinganyi Polisi irahagoboka

Next Post

Nepo Dushime ‘Mu bicu’ yerekeje kuri RBA

Next Post
Nepo Dushime ‘Mu bicu’ yerekeje kuri RBA

Nepo Dushime 'Mu bicu' yerekeje kuri RBA

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved