• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umugabo yishwe akubiswe ifuni n’uwo bikekwa ko ajya amusambanyiriza umugore

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 26, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umugabo yishwe akubiswe ifuni n’uwo bikekwa ko ajya amusambanyiriza umugore
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo w’imyaka 53 wari utuye mu Mudugudu wa Gihimbi, mu Kagari ka Kabirizi, mu Murenge wa Nyagisozi muri santere yitwa Rugabano mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yishwe akubiswe ifuni mu mugongo, nyuma yo gushyamirana n’uwo bikekwa ko yamusambanyirizaga umugore.

Byabaye mu masaha y’igicuku cy’ijoro rishyira ku wa 25 Kamena 2025, ubwo uyu mugabo yategerezaga ko umugore we ataha, akamubura. Byageze Saa Sita z’ijoro yakira amakuru ko umugore we ari kumwe n’undi mugabo, ukekwaho kumusambanya.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Amakuru avuga ko uyu mugabo ushinjwa gusambanya umugore w’abandi, atuye mu Karere ka Bugesera nubwo avuka i Nyagisozi, gusa ngo yari amaze iminsi ibiri, yarakodesheje inzu muri aka gace.

Bivugwa ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye ubucuti bw’ibanga n’uyu mugore. Ndetse muri iryo joro aba bombi bari kumwe.

Nyakwigendera ngo akibasangana habayeho intonganya zikomeye maze uwo mugabo, amukubita ifuni mu mugongo, arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Syldio yavuze ko bikiba, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zitabara zihanganisha umuryango ndetse zigeza n’umurambo kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

Ati ‘‘Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza, gukorerwa isuzuma, naho abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yaba umugore wa nyakwigendera ndetse n’ukekwaho kuba inshoreke batawe muri yombi, kugira ngo bakorweho iperereza.’’

Gitifu yakomeje asaba abaturage kutajya bihererana ibibazo, ahubwo bakabishyira ahabona kugira ngo bishakirwe ibisubizo bidasabye ko bigera ku mfu, kuko zigira ingaruka nyinshi.

Nyakwigendera n’umugore we bari bafitanye abana bane barimo uw’imfura w’imyaka 20 na ho umuto akaba afite imyaka irindwi.

Previous Post

Amafoto – Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete

Next Post

Huye: Ikimoteri cyafashwe n’inkongi y’umuriro kuyizimya bisaba imbaraga zidasanzwe

Next Post
Huye: Ikimoteri cyafashwe n’inkongi y’umuriro kuyizimya bisaba imbaraga zidasanzwe

Huye: Ikimoteri cyafashwe n'inkongi y'umuriro kuyizimya bisaba imbaraga zidasanzwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved