Umugabo wo mu Mudugudu wa Gisando mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza arakekwaho gutema mugenzi we bapfa umugore.
Ibi Byabaye ahagana i saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa 06 Nyakanga 2025 aho uriya mugabo ukekwa yagiye iwe ahasanga undi mugabo akaba yari afite amakuru ko uwo mugabo amuteretera umugore we maze aheraho afata umuhoro amutema ku rutugu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yatangaje ko RIB yatangiye iperereza.
Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana naho uwatemwe yajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo yitabweho n’abaganga.




