Mu Karere ka Ruhango, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nzabahimana Osile wapfiriye mu Murenge wa Bweramana, bikekwa ko yari agiye kwiba inka, abaturage bakamufata bakamukubita bikamuviramo urupfu.
Ibi byabereye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana.
Bamwe mu baturage bavuga ko Nzabahimana yinjiye mu rugo rwa Minani Augustin, akingurira inka ashaka kuyisohora.
Nuko Minani yumva urusaku, abyuka ajya, kureba amubonye bombi batangira kurwana. Nyuma y’aho, Minani yatabaje abana be, bamufasha gukubita uwo mugabo kugeza apfuye.
Ugenzebuhoro Mussa, utuye mu Mudugudu wa Gakongoro muri aka Kagari ka Buhanda, yabwiye UMUSEKE ko muri uwo Mudugudu hamaze igihe havugwa ubujura bw’inka. Yavuze ko nyakwigendera yari asanzwe akekwaho ubwo bujura, ariko hakabura ibimenyetso bifatika.
Ati: “Amakuru dufite ni uko Nzabahimana Osile yagiye kwiba inka, agasanga nyirayo ari maso, batangira guhangana, maze nyirinka atabaza abana be.”
Uyu muturage yongeyeho ko Nzabahimana atahisemo guhunga, ahubwo yahisemo kurwana na nyirinka, bituma bamukubita bikamuviramo urupfu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu, yavuze ko inzego z’umutekano zahise zibimenyeshwa kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.
Ati: “Twihutiye kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano, RIB na Polisi zatangiye iperereza.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, na we yemeje ko RIB na Polisi bageze ahabereye ibi byago, ategura kwakira raporo y’ibivuye mu iperereza.
Ati: “Inzego zacu zahageze, dutegereje ibiva mu iperereza ririmo gukorwa.”
Kugeza ubu, inka yari igiye kwibwa yasubijwe mu kiraro, mu gihe Minani Augustin yatangiye kubazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Abaturage bamwe bavuga ko mu Mirenge ya Bweramana na Kabagari, bihana imbibi, mu mezi abiri ashize hamaze kwibwa inka zigera ku munani, ariko aya makuru akaba ataremezwa ku mugaragaro n’inzego za Leta.




