• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho kwica Mukase amukubise ifuni

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 7, 2025
in Uncategorized
0
Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho kwica Mukase amukubise ifuni
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko ifatanyije na RIB yataye muri yombi umugabo akekwaho kwica mukase amukubise.

Amakuru avuga ko mu mudugudu wa Cyamugani, mu kagari ka Rukingiro mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza umugabo witwa Jean Bosco alias Pusi w’imyaka 30 yatawe muri yombi akekwaho kwica mukase (umugore wa se) witwa Mukantwari Thacienne w’imyaka 63 aho bikekwa ko yamukubise ifuni mu mutwe agahita apfa.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Impamvu ikekwa yamuteye kwica mukase ni uko ukekwa yagiranye amakimbirane n’umugore we maze akahukana akavuga ko abiterwa na mukase, agahigira kumwica.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yavuze ko Polisi ikibimenya ifatanyije na RIB bagiye ahabereye icyaha bajya kureba uko byagenze, basanga nyakwigendera yapfuye maze umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Nyanza.

Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busoro, RIB ikaba yatangiye iperereza.

Polisi irasaba abaturage n’izindi nzego gutangira amakuru ku gihe bakumira icyaha kitaraba, kandi ikabwira abijandika mu byaha by’umwihariko ababuza abandi ubuzima ko Polisi itazabihanganira, kandi ntibadahinduka amategeko ahari bityo bazajya bafatwa bagahanwa.

Previous Post

Uganda: Polisi yafunze Umunyarwandakazi azira kugonga Umugabo we ku bushake akamuvuna amaguru

Next Post

Yarumye ugutwi umugabo, Umugore amutemesha ishoka! Umujura w’i Gatsibo yakoreye ibya mfura mbi abamubujije kwiba

Next Post
Gatsibo: Umusore yishe Nyina wamubuzaga kurongora umugore baturanye

Yarumye ugutwi umugabo, Umugore amutemesha ishoka! Umujura w'i Gatsibo yakoreye ibya mfura mbi abamubujije kwiba

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved