• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Abantu 3 bafunzwe bakekwaho kwica umuntu bakamushyira mu mufuka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 7, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Abantu 3 bafunzwe bakekwaho kwica umuntu bakamushyira mu mufuka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abantu batatu bo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma bari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore w’imyaka 19, wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero nyuma umurambo we ukaboneka mu mufuka.

Ibi byatangajwe ku wa 6 Kanama 2025 na Polisi y’u Rwanda, Ishami rikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ivuga ko ku bufatanye na n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu musore wari warabuze.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera wari utuye mu Mudugudu wa Kamugina A, Akagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, yavuye iwabo mu rugo ku wa 29 Nyakanga 2025, avuga ko agiye kwishyuza 600 Frw umuturanyi we, ariko birangira atagarutse.

Umubyeyi w’uyu musore yabibwiye ubuyobozi bumwegereye, na bwo bumuyobora kuri RIB, ihita itangira iperereza.

Mu gitondo cyo ku wa 6 Kanama 2025, umuturage yagiye kwahira ubwatsi, abona umurambo mu mufuka utabye, ahita atabaza barebye basanga ari wa musore wari warabuze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera batawe muri yombi barimo n’uwo yari agiye kwishyuza.

Yagize ati ‘‘Ku makuru yatanzwe n’abaturage, inzego z’umutekano zageze ahabonetse uyu murambo, uhita ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, hanafatwa abantu batatu bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera harimo n’uwo yari yagiye kwishyuza.’’

CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu gihe iperereza ryimbitse rigikorwa ngo hamenyekane ukuri ku by’uru rupfu.

Previous Post

Ghana: Abaminisitiri babiri bitabye Imana

Next Post

Uganda: Biravugwa ko Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel ku bushake akamuvuna amaguru

Next Post
Uganda: Biravugwa ko Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel ku bushake akamuvuna amaguru

Uganda: Biravugwa ko Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel ku bushake akamuvuna amaguru

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved