• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Abantu 26 barembeye mu bitaro kubera umusururu banyweye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 23, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Abantu 26 barembeye mu bitaro kubera umusururu banyweye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abantu 26 bahuriye kwa muganga, umwe muri bo aremba bikomeye nyuma yo kunywa ikinyobwa cya gakondo gitunganywa mu masaka kizwi nk’umusururu, bubagwa nabi mu nda, hakekwa umwanda bwenganywe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamitobo, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza, ku wa 20 Nyakanga 2025, aho mu rugo ry’Umuyobozi Ushinzwe Umutekano muri uwo mudugudu yari yagize ibirori by’umubatizo w’umwana we, maze mu binyobwa yari yateguriye abashyitsi be ashyiramo n’umusururu.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Amakuru avuga ko nyuma y’ibirori, abanyoye uyu musururu ukabagwa nabi barimo na bene urugo (umugore n’umugabo), maze abagera kuri 26 bajya kwa muganga, barimo 25 bagiye ku ku Ivuriro ry’Ibanze rya Mveya, riherereye mu Murenge wa Nyagisozi, mu gihe umwe yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio, avuga ko mu isesengura ry’ibanze bakoze babonye ko ubu burwayi bwatewe n’umwanda iki kinyobwa cyateguranywe.

Ati “Haketswe ko waba ari umwanda watumye uriya musururu ubagwa nabi, kuko abanyoye izindi nzoga nta kibazo bagize, ndetse uyu musururu na ba nyirurugo bararwaye, tukabona ko batari kwihumanya ubwabo.”

Gitifu Habinshuti yasabye abaturage kongera isuku mu binyobwa byose bategura, kugira ngo bibe ibibafasha kugira ubuzima bwiza no kuryoshya iminsi mikuru, aho kuva mu birori berekeza kwa muganga.

Previous Post

Indonesia To Offer Infrastructure Projects At IMF-World Bank Meeting

Next Post

Rulindo: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho gusambanya Abanyeshuri

Next Post
Rulindo: Umugore yishe abana be batatu

Rulindo: Umuyobozi w'ishuri arakekwaho gusambanya Abanyeshuri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved