Mu karere ka Nyanza, abana batatu bakomeretse ubwo bakiniraga mu rugo rwasizwe na nyirarwo bakabona ikintu batazi, mu myenda maze bagatangira kugikinisha birangira kibaturikanye.
nk’uko byemejwe n’ababibonye, ni Gerenade, yaturitse bituma umwe muribo akomereka bikomeye, abandi bakomereka mu buryo bworoheje.
Umwe mu bana baturioanwe n’iyo Gerenade yagize ati:”Twakibonye gihishe ahantu, umwe aravuga ngo ni kashe. Tubonamo akagozi turagakurura, kirasamira kizamura imyotsi myinshi, duhita tukijugunya, duhita twiruka. njye narasimbutse, numva ibintu ntazi biraje binyikubita ku mutwe.”
Abantu bari hafi aho, harimo na nyirakuru w’abana, bavuze ko bumvise ibiturika maze basanga abana babiri bakomeretse.
Amakuru ahari avuga ko nyir’uru rugo yari umusirikare wabaye muri Local Defence, kandi ibi byemejwe n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko uwo muntu atari aho kubera ibindi byaha yari afungiwe.
Polisi yavuze ko abana binjiye mu nzu babona imyenda maze barayisohokana, nuko babona ikintu cy’icyuma batazi, maze baralagikinisha. Bitewe n’uko icyo kintu cyari grenade, cyaraturitse bikomeretsa abana batatu, umwe arakomereka cyane maze ajyanwa byihutirwa kwa muganga, abandi babiri barakomereka gato.
Polisi yatanze ubutumwa ku baturage, ibasaba kwirinda gukinisha cyangwa gucokoza ibintu batazi kandi bagatanga amakuru ku gihe.
Kuri ubu, abana bakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga, naho umwe afite ibikomere byoroheje,gusa hari undi uri gushakishwa kuko nyuma y’iturika yahunze.
Polisi yavuze ko agomba gushakishwa akitabwaho hakareba niba ntakindi kibazo yagize.
Polisi ikomeje iperereza ku byabaye no kwemeza ko nta bandi bantu bagizweho ingaruka n’iyi Gerenade




