• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke:Umusaza n’umukecuru benda kwicana

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 27, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke:Umusaza n’umukecuru benda kwicana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Mudugudu wa Kayigi, Akagari ka Murehe mu Murenge wa Muyumbu, haravugwa umuryango w’abashakanye umaze igihe mu makimbirane akomeye, aho umwe ashinja undi ubusinzi, undi na we akamushinja gusambana.

Uyu muryango ugizwe na Kangabo w’imyaka 89 n’umugore we Nyirakaberuka w’imyaka 70. Abaturanyi babo bavuga ko bamaze igihe babona intonganya z’urudaca hagati yabo, ku buryo hari impungenge ko byavamo amakuba akomeye.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Nyirakaberuka avuga ko umubano wabo wigeze kuba mwiza, ariko ngo byatangiye kuzamo ibibazo ubwo umugabo we yatangiye kunywa inzoga mu buryo bukabije. Ati:“Kera twabanaga neza, nta ntonganya. Ariko kuva yatangira kunywa inzoga cyane ibintu byarahindutse. Ubu anywa nk’igitenga.”

Uyu mukecuru avuga ko ikintu gikomeye umugabo we akunda kumushinja ari uko amuca inyuma, nyamara akemeza ko nta mugabo n’umwe barigeze baryamana. Ati:

“N’iyo ntarabuka neza, aravuga ngo nari mu bagabo. No gusenga yaranabinyimye kuko iyo ngiye gusenga akavuga ko ngiye kubonana n’abandi bagabo.”

Ku rundi ruhande, Kangabo we ashinja umugore we ubusinzi ndetse n’ubusambanyi. Avuga ko hari ubwo ajya gusangira inzoga n’abandi, bikarangira akijanditse mu ngeso mbi zo gucana inyuma. Ngo n’ubwo asaba ko bajya kwipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Nyirakaberuka we ahakana avuga ko nta mugabo n’umwe bajya baryamana.

Abaturanyi b’uyu muryango batangaza ko babona ibyabo bikomeje gufata indi ntera, ndetse hari n’abavuga ko bishobora kuzarangira habaye impanuka ikomeye. Umwe yagize ati:“Uyu musaza uko bigaragara, si ubwa mbere tubona amusagurira. Ntitwabura kugira impungenge ko rimwe azica umugore we.”

No mu bana babo, bemeza ko bamaze igihe bagerageza kubunga ariko bikaba byaranze.

Previous Post

Umuhanzikazi Taylor Swift n’umukunzi we batunguye abafana babo ku cyemezo gikomeye bafashe

Next Post

Musanze: Abaturange batewe impungenge n’abasore bajya mutubari bitwaje imihoro

Next Post
Musanze: Abaturange batewe impungenge n’abasore bajya mutubari bitwaje imihoro

Musanze: Abaturange batewe impungenge n'abasore bajya mutubari bitwaje imihoro

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved