Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karengera, umugore w’imyaka 32 yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi arindwi akajugunya umwana mu bwiherero, aho byamenyekanye nyuma y’iminsi mike.
Amakuru avuga ko uyu mugore wo mu Kagari ka Miko, yari asanzwe afite abana babiri, akagira inda yagaragaraga cyane. Nyuma y’igihe gito abaturage bamubonye atagitwite batangira kwibaza uko byagenze, bituma habaho iperereza ryakozwe n’abajyanama b’ubuzima n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Nyirabagenzi Christine, umwe mu bajyanama b’ubuzima muri ako gace, yavuze ko mu ntangiriro bumvaga ari inda ikiri nto, ariko nyuma bakaza kumenya ko yari imvutsi. Ati:
“Abaturanyi nibo batumenyesheje ko uwo mugore agitwite kandi bari bamuzi amezi menshi atwite. Twagiye kureba dusanga koko yari yabikoze, ndetse n’aho yashyize umwana arahatwereka.”
Mu gitondo cyo ku wa 7 Ukwakira 2025, inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage basenye ubwiherero kugira ngo bakuremo uwo mwana, basanga umurambo wamaze kwangirika.
Uzayisenga Alfred, umwe mu baturage bahibereye, yavuze ko byari biteye agahinda kubona uko umubiri w’umwana wari wari umeze.
“Bamukuye muri wese basanga yari amaze iminsi yarapfuye. Nyirakuru ni we wamwogeje, ariko yari yamaze kwangirika cyane.”
Mbanenande Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karengera, yavuze ko uwo mugore yemeye icyaha, avuga ko yabitewe n’uko uwayimuteye yamwihakanye.
“Yatubwiye ko umugabo babyaranye yamubwiye ko atari we wamuteye inda, bituma afata umwanzuro mubi wo kuyikuramo.”
Uyu muyobozi yanenze abaturage kuba batihutiye gutanga amakuru kugira ngo umwana ashobore gutabarwa hakiri kare, anagira inama urubyiruko kwirinda imibonano itateguwe.
“Ibi byaturutse ku ngeso y’ubusambanyi. Niba inda itunguranye yabayeho, ni byiza kuyemera no kurengera umwana kuko na we ashobora kuzagirira igihugu akamaro.”
Uwo mugore ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB, mu gihe umurambo w’uwo mwana wajyanywe ku bitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzumwa.




