• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Uwari umujyanama w’ubuzima yagiye kwivuza ku muvuzi gakondo apfirayo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 7, 2026
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umusore yakubiswe n’abanyerondo arapfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kantarama Consolée w’imyaka 62, wari Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Kigabiro, Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, yitabye Imana nyuma yo kuvurirwa kwa Kanyenzi Eliphase uvugwaho gukora ubuvuzi bwa gakondo butemewe n’amategeko.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umugabo we Uzabakiriho Trojan, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse na Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Uzabakiriho Trojan yavuze ko yajyanye umugore we kwa Kanyenzi ngo avurwe indwara ya Trichomonas (inzoka ya tirikomonase), aho bivugwa ko yahise aterwa inshinge ebyiri, imwe mu mutsi w’ukuboko n’indi mu nda, akaza guhita aremba bikomeye kugeza apfuye ari mu rugo rw’uwo uvugwaho ubuvuzi bwa magendu.

Ati: “Numvise bavuga ko uwo mugabo avura, njyana umugore wanjye. Yamaze guterwa inshinge ebyiri, arasinzira, ntibyatinze ahita apfa. Yaguye aho kwa muganga wa kinyarwanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Imvaho Nshya ko uru rupfu rwamenyekanye ku wa 3 Mutarama 2026. Yasobanuye ko nyakwigendera yari yagiye kwivuza mu buvuzi gakondo, agaterwa urushinge rwamuviriyemo kuremba bikabije, nyuma akitaba Imana.

Polisi ivuga ko ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise atoroka we n’umugore we, ariko ko bakomeje gushakishwa kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabitekeri bwemeje ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo hakorwe isuzuma rihamya icyamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yavuze ko uwo uvugwaho ubuvuzi bwa magendu yari asanzwe azwiho ibikorwa nk’ibi kandi ko yari yaranabihaniwe inshuro nyinshi.

Ati: “Yigeze gufatanywe imiti ya magendu arabifungirwa, avuyemo avuga ko yabiretse. Ntabwo twari tuzi ko yakomeje kubikora rwihishwa. Kuba hagaragaye uwapfuye iwe byahise bituma atoroka, kuko yari azi ko agomba gukurikiranwa.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bemeje ko atari ubwa mbere avugwaho kuvura magendu, ndetse bagaragaza ko bibabaje kubona n’umujyanama w’ubuzima, wari usanzwe usaba abaturage kwivuza mu bigo byemewe, yisanga yizeye ubuvuzi butemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabitekeri bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera, bunasaba abaturage kwirinda ubuvuzi bwa magendu, bubibutsa ko bwateza ingaruka zikomeye ku buzima.

Bwasabye kandi abakora bene ubu buvuzi kubihagarika burundu, kuko amategeko atazihanganira ibikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti (NPC) n’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Inganda NIRDA, bigeze kubwira Televiziyo Rwanda ko ubuvuzi gakondo bugifite ikibazo cy’ubuziranenge bw’imiti itangwa ku baturage, bitewe n’uko abenshi batazi ibigize umuti ndetse n’igipimo cy’uwo bagomba gutanga.

Previous Post

Leta ya Tanzania yatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi ziri muri iki gihugu

Next Post

Kenya: Pasiteri yahobereye igiti amazeho umwanya agwa igihumure

Next Post
Kenya: Pasiteri yahobereye igiti amazeho umwanya agwa igihumure

Kenya: Pasiteri yahobereye igiti amazeho umwanya agwa igihumure

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved