Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Shangi mu Karere ka Nyamasheke ifungiyeho Ndagijimana Félix w’imyaka 44, ukekwaho gukubita no gukomeretsa Gitifu w’Akagari ka Mariba, Ngabonziza Principe, mu Murenge wa Nyabitekeri.
Amakuru aturuka mu buyobozi agaragaza ko icyateye ubu bugizi bwa nabi ari amakimbirane ashingiye ku mfashanyo y’ibigori byatanzwe mu baturage byibasiwe n’amapfa, nyuma y’izuba ryinshi ryatumye imyaka yangirika bikomeye.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 8 Mutarama 2026, ubwo Gitifu Ngabonziza yari kumwe n’abandi bayobozi b’imidugudu n’inkeragutabara, bari mu kazi ko kugenzura irondo n’imikorere y’utubari mu kagari ka Mariba.
Ngabonziza Principe yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo bari muri ako kazi bahuye na Ndagijimana Félix wari uvuye mu kabari kandi yasinze. Ngo yababajije abo ari bo, bamubwira ko ari abayobozi bari mu bugenzuzi, maze ahita abatunga agatoki abashinja kuba baramukuye ku rutonde rw’abahabwa ibigori.
Ati: “Ntaramusubiza yahise ansunika, mubajije impamvu ambwira atyo ahita ankubita ikofe ku munwa wo hejuru, arawukomeretsa, ntangira kuvirirana amaraso menshi.”
Avuga ko nyuma yo kumukubita, Ndagijimana yahise atoroka, ariko abo bari kumwe baramukurikirana baramufata, bamushyikiriza RIB ya Shangi.
Uwahohotewe yahise ajyanwa kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Mukoma, nyuma asabwa no kujya ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo hasuzumwe niba nta kindi kibazo yagize, ananatanga ikirego kuri RIB.
Gitifu Ngabonziza ahakana yivuye inyuma ko atigeze akura Ndagijimana ku rutonde rw’abahabwa iyo mfashanyo, asobanura ko abaturage ubwabo ari bo bagize uruhare mu gutoranya abari bayikwiriye, hashingiwe ku cyiciro cy’ubushobozi, kandi ko Ndagijimana yafatwaga nk’uwishoboye.
Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Mariba, waganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko guhohotera abayobozi bitari bisanzwe muri uyu Murenge, ariko agaragaza ko Ndagijimana asanzwe azwiho imyitwarire mibi yo gusinda no guteza urugomo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uwakoze urugomo yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Ati: “Umuturage yakoreye umuyobozi wacu urugomo ari mu kazi, twamushyikirije RIB ya Shangi, naho uwahohotewe ajya kwivuza anasabwa gutanga ikirego.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda imyitwarire ishobora guhungabanya umutekano, abibutsa ko mu gihe batishimiye icyemezo runaka bafata inzira zemewe n’amategeko aho kwifashisha urugomo.
Ati: “Ntibikwiye ko umuturage utemeranywa n’icyemezo afata urugomo cyangwa imyigaragambyo. Akwiye kugana inzego zisumbuye zikamufasha gukemura ikibazo mu mahoro.”




