• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umusaza yaguye mu murima ahita apfa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 31, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rutunguranye rwa Semushi Pierre Céléstin w’imyaka 67, wari mu murima n’umugore we witwa Nyirahategekimana Séraphine bakura imyumbati, umugabo yagize isereri, yitura hasi ahita apfa.

Ubarijoro Evariste, yavuze ko ubusanzwe batuye mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Shangi, bari bazindukiye gusarura imyumbati bahinze muri uwo murima uri mu Mudugudu wa Busasamana.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ati: “Amakuru umugore we yaduhaye, yavugaga ko nta bundi burwayi budasanzwe azi umugabo we yari afite, hanyuma ko ubwo bakuraga iyo myumbati, umugabo yafashwe n’isereri umugore akura imyumbati areba mu gice umugabo yari aherereyemo, umugore ahindukiye abona umugabo ari hasi yagagaye.’’

Arakomeza ati: “Umugore yahise atabaza abaturanyi baraza barebye basanga umugabo yamaze gupfa, bahuruza ubuyobozi,RIB n’inzego z’umutekano, hemezwa ko umurambo ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma rya muganga.’’

Muragijimana Triphine na we yagize ati: “Nubwo umugore we avuga ko nta burwayi budasanzwe yamubonagaho, bishoboka ko yari afite indwara y’umutima atari azi, mu gihe yakuraga imyumbati n’ingufu nyinshi, akagira isereri,yikubita hasi umutima ugahagarara. Ni icyo twaketse nubwo igisubizo cy’ukuri tuzagihabwa n’isuzuma rya muganga, akadukura mu rujijo.’’

Yavuze ko ubusanzwe abaturage basabwa kwipimisha indwara zitandura, nk’indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi, hakanaba ubukangurambaga mu baturage bwo kubakangurira kuzipimisha, buba nibura inshuro 3 mu mwaka muri uwo Murenge wa Shangi, banegereye ibitaro bya Bushenge byabasuzuma ku buntu, hari abatabyitaho.

Ati’’ Hari abatabyitaho bakagendana izo ndwara batabizi, umuntu yaba ari mu bandi,mu murima nk’uko cyangwa mu modoka,n’ahandi, agapfa amarabira, benshi bagatangira kuvuga ngo yarozwe,ko ari imitego y’abarozi yategewe aho yari ari n’ibindi, ikibazo ari uko baba batisuzumishije haki kare ngo bameneye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne,yatangaje ko amakuru amaze kumenyekana ko uwo mugabo aguye mu murima, bihutiye kuhagera nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, basanga koko yapfuye, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma.

Ati: “Ni byo koko, yafatiwe n’isereri mu murima, we n’umugore we gukura imyumbati, yikubita hasi arapfa. Nubwo umugore twamubajije akavuga ko nta ndwara azi umugabo we yagiraga, twe twaketse ko yari afite imwe mu ndwara zitandura, cyane cyane iy’umutima, yaba yagendanaga atabizi kubera kutisuzumisha ngo amenye uko ahagaze.’’

Yasabye abaturage kujya bagira igihe bakajya kwisuzumisha, bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, basanganwa indwara bakazivuza neza hakiri kare, kuko iyo batabikoze, umuntu ashobora gupfa amarabira gutyo, abasigaye bagatangira gukwiza ko yarozwe na runaka,a ri ho hava inzangano zitagira impamvu nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.

Yavuze ko bagiye kongera ingamba n’ubukangurambaga mu baturage bakajya bipimisha bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, cyane cyane ku byerekeranye n’indwara zitandura, abazisanzwemo bakagirwa inama y’uburyo bakwitwara, ngo imfu zitunguranye nk’izo zirindwe.

Previous Post

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025

Next Post

Amasogisi Michael Jackson yambaye mu 1997 yagurishijwe asaga miliyoni 12 Frw mu cyamunara

Next Post
Amasogisi Michael Jackson yambaye mu 1997 yagurishijwe asaga miliyoni 12 Frw mu cyamunara

Amasogisi Michael Jackson yambaye mu 1997 yagurishijwe asaga miliyoni 12 Frw mu cyamunara

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved