Mu Kagari ka Impala, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, habereye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyasigiye abaturage mu rujijo, nyuma y’aho abari bujye gusezerana imbere y’amategeko bagabweho igitero bagakubitwa bikomeye n’abantu bataramenyekana.
Aba bagiriwe nabi ni Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette, bari biteguye guhamya isezerano ryabo nk’umugore n’umugabo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025. Ariko mu ijoro ryabanjirije uwo munsi, tariki 10 Nzeri, aba bombi bagabweho igitero n’abagizi ba nabi barabakubita kugeza basizwe ari intere, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje amakuru y’ibi bikorwa, buvuga ko hari abantu bakekwaho kubigiramo uruhare, kandi inzego z’umutekano zikaba zatangiye kubashakisha kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bakibaza icyaba cyateye aba bantu gukora urugomo nk’uru, mu gihe bari biteguye kwifatanya n’aba bageni mu birori byari byateguwe. Umuturage umwe yagize ati: “Twari twiteguye kujya mu birori by’umunezero, ariko byahindutse agahinda. Turasaba ko abakoze ibi bahanwa.”
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rirakomeje, kandi ko ntawe ukwiye kwihanganira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije gusenya umutekano n’ubuzima bw’abandi.
ISOKO:Radiotv10




