Umugeni wo mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, yabyaye ku munsi wo kumusaba nyuma y’aho itorero ADEPR ryari ryaranze kumushyingira kuko byari bizwi ko atwite.
Byabereye mu Mudugudu wa Karugera, Akagari ka Mugera ku wa 29 Gicurasi 2025.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane ni bwo uyu mugeni yafashwe n’ibise ajyanwa kwa muganga kubyara.
Yagiye kwa muganga mu gihe mu gitondo cy’uwo munsi yari busabwe. Umwe mu baturage batuye aho byabereye bavuze ko ibirori byo gusaba no gukwa byakomeje nubwo umugeni atari ahari.
Ati “Amakuru ni ukuri, uko mwabyumvise ni ko byagenze, umugeni yabyaye ku munsi wo kuza kumusaba. Ntabwo byadutunguye nk’abaturanyi kuko twari dusanzwe tubizi ko atwite, icyadutangaje ni uko byahuriranye akabyara ku munsi wo kumusaba.”
Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Shangi, wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Nsanzimana Jean Pierre, yatangaje ko amakuru bayamenye ndetse ko gahunda yo gusezerana mu rusengero mu Itorero rya EAR iri bukomeze.
Ati “Bari barasezeranye imbere y’amategeko ariko batabana nk’umugore n’umugabo kuko bari bategereje kubanza gusezerana imbere y’Imana. Nyuma yo kumenya ko yabyaye, gahunda yo gusaba no gukwa yarakomeje nubwo umugeni yari akiri ku Kigo Nderabuzima cya Mugera.”
Uyu mugeni yagombaga gusezeranira mu Itorero ADEPR n’amatariki y’ubukwe yaratangajwe, ariko iri torero riza kumenya ko atwite ryanga kubashyingira.
Nyuma y’aho ADEPR yanze kubashyingira, basabye gushyingirirwa mu Itorero EAR ribemerera kwiga nk’abagarukiramana rikabasezeranya.
Itorero EAR nyuma yo kumenya ko uyu mugeni yabyaye rikomeje gahunda yo gushyingira aba bageni. Biteganyijwe ko umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uba kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025.




